Home Politike Amafoto: Perezida kagame yatangije inama yiga ku ikorwa ry’inkingo muri Afurika

Amafoto: Perezida kagame yatangije inama yiga ku ikorwa ry’inkingo muri Afurika

0

Perezida Kagame yatangaije inama y’iminsi ibiri yiga ku bufatanye mu gukora inkingo ku Mugabane wa Afurika (PAVM), yabereye i Kigali kuva kuri uyu wa Ukuboza 2021.
Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika n’abayoboye imiryango yo ku rwego rw’Akarere na mpuzamahanga.


Ubufatanye mu gukora inkingo (PAVM) ni umusaruro wakomotse mu nama ya AU na Africa CDC yabaye muri Mata uyu mwaka. Icyo gihe AU yihaye intego ko kugeza mu 2040, ibihugu bya Afurika bizaba bibasha kwikorera inkingo zingana na 60% zivuye kuri 1% uyu munsi.
Perezida Kagame yavuze ko hamaze guterwa intambwe ikomeye muri ayo mezi umunani ashize anashimira ikigo African CDC na Afurika Yunze Ubumwe n’abandi bafatanyabikorwa batanze umusanzu mu gufata ibyemezo.

Yavuze ko ubu bufatanye bwatumye Afurika itibagirana nubwo hakiri byinshi bigomba gukorwa.
Yagize ati “Ibibazo by’umugabane wa Afurika mu bihe bya Covid-19 haba mu kurinda abaturage, gupima no gukingira byatweretse ko hari icyo dukwiye gukora ubwacu. Afurika igomba kubaka ubushobozi bushingiye kuri siyansi n’inganda mu buryo bwihutirwa.”

Yakomeje ati “Dufite ubushobozi kandi tugomba gukora ikintu gishya kandi bifite itandukaniro. Kuba tugomba gukora ibintu ubwacu ntibivuze gukora twenyine. Ubushakashatsi ku nkingo n’ikorwa ryazo ni ibikorwa byagutse, tugomba gufatanya twese nk’Abanyafurika n’abafatanyabikorwa b’ingenzi ku Isi hose, si amafaranga akenewe gusa ahubwo n’icyizere.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kimwe mu byakozwe kuva inama y’ubushize ibaye ari itangizwa ry’Ikigo Nyafurika gishinzwe iby’imiti (Africa Medecine Agency) cyitezweho umusanzu mu kwihutisha ikorwa ry’inkingo.

Yanagaragaje ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika ari andi mahirwe ku bucuruzi n’ishoramari, ko bitarenze umwaka utaha bizaba byatangiye kuko u Rwanda na Senegal byamaze kugirana amasezerano na BionTech.
Iyi nama yateguwe na Afurika Yunze Ubumwe, Ikigo Nyafurika Gishinzwe kurwanya indwara (CDC Africa), Ikigo cya Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe ubufatanye mu by’iterambere rya Afurika (AUDA-NEPAD) n’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).

Igamije kurebera hamwe intambwe imaze guterwa no kwemeranywa ku buryo buzafasha mu gushyiraho amategeko azagenga inkingo zikorewe muri Afurika n’uburyo bwo gushyigikira Ikigo Nyafurika gishinzwe iby’imiti.

Perezida Kagame yagaragaje ko ikorwa ry’inkingo ku mugabane wa Afurika ari andi mahirwe ku bucuruzi n’ishoramariUmuyobozi w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr Nkengasong John

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ari mu bari bitabiriye iyi namaUmuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana

Umuyobozi wa One UN Rwanda, Fodé Ndiaye

Amafoto: IGIHE

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yakiriye abakuriye inzego z’Ubuzima ku Isi no muri Afurika
Next articleMozambique:Abasirikare b’ u Rwanda bahawe urukingo rwa 3 rwa Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here