Home Politike Amafoto: Perezida wa Sena yasoje icyumweru cy’icyunamo

Amafoto: Perezida wa Sena yasoje icyumweru cy’icyunamo

0

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye avuga ko kwibuka abanyepolitiki bazize ibitekerezo byabo ari igikorwa cy’ingenzi cyane cyane muri iki gihe hari abakoresha imbuga nkoranyambaga basebya ubutegetsi bw’u Rwanda no guhembera ingengabitekerezo ya jenoside bitwaje ko bari gukora politiki.

Yabivuze ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni umunsi uhuzwa no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside.

Perezida wa Sena Dr Iyamuremye yagaragaje ko abanyepolitiki bibukwa bazize kuba bakunda u Rwanda, bazira ibitekerezo bya politiki y’ineza no kurwanya umugambi wa jenoside wo kurimbura abatutsi.

Yavuze ko kwibuka abanyepolitiki bazima bikwiye kuba umwanya wo kuzirikana iyo politiki mbi n’uburyo amahanga yatereranye Abanyarwanda.

Yongeyeho ko guha icyubahiro abo banyepolitiki ari ugushyira imbere politiki itavangura, bityo ngo ntawe ukwiye kwigisha u Rwanda ibijyanye politiki.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana yagarutse ku mateka y’amashyaka yagiye ashingwa na MRND mu kuyifasha kurwanya FPR n’andi mashyaka yari mu batavuga rumwe na Leta. Ibyo bikaba byarabaye mu myaka 1992 na 1993 ubwo hari hakomeje urugendo rw’imishyikirano y’amahoro ya Arusha.

By’umwihariko yagarutse ku buryo ishyaka ryitwaga CDR ryagize uruhare mu gukwirakwira ingengabitekerezo ya jenoside.

https://googleads.g.doubleclick.net/pagead/ads?us_privacy=1—&client=ca-pub-8916121102034115&output=html&h=280&adk=2765810118&adf=925875096&pi=t.aa~a.3212712990~rp.4&w=798&fwrn=4&fwrnh=100&lmt=1649853303&rafmt=1&to=qs&pwprc=7452566058&psa=1&format=798×280&url=https%3A%2F%2Fwww.rba.co.rw%2Fpost%2FPerezida-wa-Sena-yitabiriye-umuhango-wo-gusoza-icyumweru-cyicyunamo&fwr=0&pra=3&rpe=1&resp_fmts=3&wgl=1&fa=40&adsid=ChAI8OnZkgYQ5tLbz-CCrb4YEj0AD3_GxCyceIUeekEACEqD3JyNbLXhC5bSI71vNtfjU-DVc1UY14trMIYPNuGZEGpaPjTjxWLlhrTfWtnr&uach=WyJXaW5kb3dzIiwiMTAuMC4wIiwieDg2IiwiIiwiMTAwLjAuNDg5Ni44OCIsW10sbnVsbCxudWxsLCI2NCIsW1siIE5vdCBBO0JyYW5kIiwiOTkuMC4wLjAiXSxbIkNocm9taXVtIiwiMTAwLjAuNDg5Ni44OCJdLFsiR29vZ2xlIENocm9tZSIsIjEwMC4wLjQ4OTYuODgiXV0sZmFsc2Vd&tt_state=W3siaXNzdWVyT3JpZ2luIjoiaHR0cHM6Ly9wYWdlYWQyLmdvb2dsZXN5bmRpY2F0aW9uLmNvbSIsInN0YXRlIjoyOSwiaGFzUmVkZW1wdGlvblJlY29yZCI6dHJ1ZX1d&dt=1649853302409&bpp=4&bdt=4265&idt=4&shv=r20220406&mjsv=m202204040101&ptt=9&saldr=aa&abxe=1&cookie=ID%3D62e9f43934aeab8d-226d7ab21bd200f6%3AT%3D1649680618%3ART%3D1649680618%3AS%3DALNI_MaCZ1LFa5esfTnta9D4a7ebb-DzjA&prev_fmts=0x0&nras=2&correlator=91089691290&frm=20&pv=1&ga_vid=31754597.1649680614&ga_sid=1649853301&ga_hid=1770875627&ga_fc=1&u_tz=120&u_his=5&u_h=768&u_w=1366&u_ah=728&u_aw=1366&u_cd=24&u_sd=1&dmc=4&adx=130&ady=2584&biw=1349&bih=657&scr_x=0&scr_y=2610&eid=44759875%2C44759926%2C44759837%2C21065725%2C21067496&oid=2&pvsid=1848610264267905&pem=104&tmod=1392582230&uas=3&nvt=1&ref=https%3A%2F%2Fwww.rba.co.rw%2F&eae=0&fc=1920&brdim=0%2C0%2C0%2C0%2C1366%2C0%2C1366%2C728%2C1366%2C657&vis=1&rsz=%7C%7Cs%7C&abl=NS&fu=128&bc=31&jar=2022-04-13-12&ifi=2&uci=a!2&fsb=1&xpc=THHR59tzDe&p=https%3A//www.rba.co.rw&dtd=1015

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’umugore we bagiye guhanwa
Next articleAbimukira n’impunzi zitarabona ibyangombwa mu Bwongereza bagiye kuzanwa mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here