Home Imyidagaduro Amafoto: Rwatubyaye Abdul yarongoye mu ibanga

Amafoto: Rwatubyaye Abdul yarongoye mu ibanga

0

Myugariro w’ikipe y”igihugu Amavubi byamaze kumenyekana ko yasezeranye kubana n’umufasha we mu munsi yashize n’ubwo bitegeze bitangazwa cyane mu binyamakuru no ku mbugankoranyambaga.

Umufasha we witwa Hamida niwe wabitangarije abamukurikira yemeza ko imbere y’Imana bamaze gusezerana ko ubu bari mu myiteguro yo kujya gusezerana mu Murenge.

Umufasha wa Rwatubyaye ati; “Imbere y’Imana byararangiye mu minsi mike ni mu Murenge”

Hamida uzwi kuri instagrama nka Independent yamaze guhindura umwirondoro we yiyita hamida_abdul2328 ku mbuga nkoranyambaga, usibye ibi kandi mu mwirondoro we agaragaza ko ari umufasha wa Rwatubyaye Abdul.

Amakuru yandi yamenyekanye nyuma y’uko uyu mugore w’abana babiri abyemejeko yasezeranye na Rwatubyaye ni uko basezanye mu musigiti mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan mu ntangiriro za Mata uyu mwaka.

Rwatubyaye Abdul yigeze gutangaza ko icyo abayebyi bamwifuriza kurusha ibindi ari ukuzashaka umugore utazamutesha umutwe.

Rwatubyaye Abdul azwi cyane nk’umukinnyi ukomeye mu Rwanda nyuma yo gukinira amakipe akomeye nka APR FC na Rayon sport yanakinnye muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yavuye yerekeza muri Macedonia.

Ni umwe mu bakapiteni b’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda akaba yarakiniye n’andi makipe arimo Isonga n’amakipe y’igihugu y’abana atandukaanye. Ni umwe mu bakinnyi abanyarwanda bitezeho kuzabona muri shampiyona zikomeye ku mugabane w’Ibirayi bakurikije impano amaze igihe aberetse.

Hamida Umufasha wa Rwatubyaye , asanzwe abarizwa muri Indonesia ku mugabane wa Asia

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUruganda rwa Sulfo rwafunzwe
Next articleImyitwarire mibi ikomeje kugaragara muri APR FC, Sefu yahagaritswe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here