Home Uncategorized Amafoto y’ubukwe bwa Nkusi Arthur n’umunyamakuru Fiona

Amafoto y’ubukwe bwa Nkusi Arthur n’umunyamakuru Fiona

0

Nkusi Arthur, Umunyarwenya akaba n’umunyamakuru uzwi cyane nka Rutura amaze iminsi ine arushinze na Miss Muthoni Fiona, mu birori byabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro.

Ubu bukwe bwabereye ku mucanga wa Rushel Kivu Lodge Hotel, ku wa 14 Kanama 2021. Bwatashywe n’abantu bake b’inshuti z’abageni bombi.

Buri wese wabwitabiriye yari yahawe amabwiriza ko nta foto cyangwa amashusho yabwo ari bugere hanze. Amafoto yashoboye kuboneka yerekanaga gusa aho ubukwe bwabereye, abantu bari mu busitani cyangwa hagafotorwa amaguru yabo gusa ariko nta yerekana isura yigeze itangazwa.

Nyuma y’iminsi ine, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona barushinze, kuri uyu wa Gatatu ni bwo bashyize hanze amafoto yabo ya mbere yaranze umunsi w’amateka mu buzima bwabo, ubwo bemeranyaga kubana akaramata.

Ubu bukwe bwabaye nyuma yaho ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, Nkusi Arthur na Miss Muthoni Fiona basezeranye imbere y’amategeko muri umwe mu mirenge yo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko na wo wagizwe ibanga rikomeye, ndetse amafoto n’amashusho yafashwe n’ababyishyuriwe bari bafite amabwiriza yo kutagira n’imwe ibacika.

Uretse aba, abari batumiwe muri uyu muhango nabo bari basabwe kudafata amafoto cyangwa amashusho ngo bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo umunyarwenya Nkusi Arthur yemeye ko akundana n’umunyamakuru wa CNBC Africa, Fiona Muthoni Naringwa wanabaye Igisonga cya Gatatu cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, akaba n’Igisonga cya Mbere cya Miss Africa Calabar 2017.

Urukundo rw’aba bombi rwari rumaze igihe ariko baragerageje kurugira ibanga rikomeye.Ni ubukwe bwatashywe n’abantu bake cyane batumiweUmugabo wa Isheja Sandrine ukorana na Nkusi Arthur na Uncle Austin bari mu batashye ubu bukweMuthoni Fiona yarushinze na Nkusi ArthurAbabyeyi ba Nkusi Arthur bari mu bari bagiye gushyigikira umwana waboByari ibyishimo kuri Muthoni Fiona wavuye mu cyiciro cy’inkumi akarushingaIsezerano rya Nkusi Arthur wambitse impeta Muthoni Fiona

Nyuma bagiye gufata amafoto y’urwibutsoBafatiye amafoto mu bwato mu Kiyaga cya KivuUdufoto two ku mucanga w’i Rutsiro tuzaba urwibutso rw’umunsi w’amateka mu buzima bw’aba bombi

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda igiye kwakira impunzi zivuye muri Afghanistan
Next articleHari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye adashyirwa mu bikorwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here