Nyuma y’uko Perezida Kagame na Tshisekedi badashyize umukono ku masezerano abayobozi batandukanye mu bihugu byombi bari mu bitangazamakuru basobanura ibyabaye, u Rwanda ruvuga ko rutatunguwe kuko hari hashize ibyumweru bibiri rumenyesheje umuhuza ko rudashobora gusinya ayo masezerano igihe cyose Leta ya Congo itazemera kuganira mu buryo butaziguye n’umutwe wa M23.
Kuri uyu wa 15 ukuboza ubwo hambiga gusinywa aya masezerano, Perezida Kagame ntiyageze i Luanda ahagombaga kubera icyo gikorwa n’ubwo mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi we yari ahari. Ibi byatunguye benshi kuko bumvise bitunguranye kuko imyanzuroi y’iyi nama yari itegerejwe na benshi bitezeko ariyo itanga ibisubizo ku bibazo by’umutekano mucye mu burasira zuba bwa Congo no kuzahura umubano w’ibihugu byombi umaze igihe wifashe nabi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, avuga ko ibisobanuro bya leta ya Congo byo kuba amasezerano atarashyizweho umukono atari byo kuko Congo yo ivugako : “ ibyatumye amasezerano adasinywa ari ubusabe bw’u Rwanda bwo ku munota wa nyuma busaba leta ya Congo kuganira n’umutwe wa M23, leta ya Congo ifata nk’umutwe w’iterabwoba.”
Nduhungirehe avuga ko ibi byo kuganira na leta ya Congo byari bimaze igihe biganirwaho kandi ko byanemejwe n’umuhuza Perezida wa Angola, Joao Laurenco, mu butumwa yagiye aha impande zombi.
Nduhungirehe ati : “ taliki ya 29 Ugushyingo, u Rwanda rwandikiye umuhuza rusubiramo ibyanditswe ko hagomba kubaho ibiganiro bitaziguye hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23 mu gihe giteganyijwe, u Rwanda runasubiramo ko mu masezerano ruzasinya nihatagaragaramo icyo gika ayo masezerano rutazayasinya.”
Minisitiri Nduhungirehe akomeza avuga ko nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rutangaje ibi, rwasubijwe n’umuhuza avuga ko Leta ya Congo yemeye kuganira n’umutwe wa M23 bijyanye n’ibitegenyijwe mu masezerano ya Nairobi.
Leta ya Congo ivuga ibindi`
Abayobozi batandukanye muri leta ya Congo bavuze kuri aya masezerano atarasinywe bashyira ikibazo ku Rwanda bavuga ko bagaragaje gushaka no gushyigikira amahoro.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Kayikwamba wagner ari nawe witabiriye inshuro zitandukanye ibiganiro bya Luanda byahuzaga abaminisitiri b’ubanyi n’amahanga yavuze ko u Rwanda rwahisemo gukomeza gufasha umutwe wa M23 aho guhitamo amahoro.
Ibi byanasubiwemo na minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta Patrick Muyaya, wavuze ko ibyo kuba leta ya Congo yaganira n’umutwe wa M23 bitari ku murongo w’ibyigwa taliki ya 15 Ukuboza.
Undi muyobozi wa Congo wavuze kuri aya masezerano ni perezida w’Inteko ishingamategeko ya Congo, Vital Kamerhe, wagaragaje ko kuba Perezida Tshisekedi yaragiye i Luanda aziko amasezerano atarai businywe ari ikimenyetso cyiza cyo gushaka amahoro.
U Rwanda rwemeje ko ingamba z’ubwirinzi zarwo zizaguhamo mu gihe ibinti bikimeze uko bimz emu burasirazuba bwa Congo , n’ubwo mbere ibihugu byombi byari byemeje gushyira hamwe mu kurandura umutwe wa FDLR, n’u Rwanda rugakuraho ingammba zarwo z’ubwirinzi.
Mbere y’uko igikorwa nyamukuru cyo gusinya amasezerano hagati y’abakuru b’ibihugu gisubikwa u Rwanda rwabanje guca amarenga y’uko ashobora kudasinywe kuko nyuma y’inama y‘abamisnitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi bahuriye mu nama yanyuma, Minisitiri Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko leta ya Congo nta bushake ifite bwo gushyira mu bikorwa ibyo yemera kuko ikomeje gutiza umurindi ikibazo idahagarika amagambo y’urwango ku bavuga ikinyarwanda, kwegereza abarwanyi ba FDLR umupaka w’u Rwanda no gukomeza gushyira imabaraga mu bikorwa bya gisirikare ihuriza hamwe ingabo zitandukanye mu kurwanya umutwe wa M23 mu gihe bari mu bihe by’agahenge.