Amajyaruguru: Ibihuha biteye ubwoba kuri covid-19 byatumye bemera urukingo

Guhinduka ihene, kuba ikiremba, kuzana inyo n’irangira ry’isi, ni bimwe mu bihuha bivugwa n’abaturage bo mu turere twa Gakenke, Burera na Musanze nk’ingaruka za Corona, ariko byatumye bemera kwivuza, kwikingiza no gukurikiza inama z’abaganga kugira ngo bitazabageraho.

Madame Nyirahabineza pelagie  Utuye mu karere ka gakenke , Umurenge wa Nemba ahazwi nko kuri Buranga, avuga ko yiboneye n’amaso ye umuntu warwaye Corona bari kumukura inyo ku munwa.

Ati ” Narabyiboneye kuri telefoni za basaza bange, bintera ubwoba niyo mpamvu uburyo bwose bwo kwirinda mbukoresha ngo ntazandura icyorezo cya Corona”

Habimana nawe ni umubyeyi wumvise ko urukingo rwa Corona rutabaho, ko ahubwo ari inkingo zibabuza kubyara, nyamara ngo yaje gusobanukirwa ko ari ibihuha ndetse akaba yaramaze kwikingiza dore ko akora akazi k’ubumotari kashoboraga gutuma yanduza benshi.

Madame Nyirahabineza Pelagie , avuga ko yiboneye muri telefoni ya musaza we umurwayi wa Coronavirusi afite urunyo mu izuru

Mu Karere ka Burera naho ku mupaka wa Cyanika, abaturage baho bavuga ko ibihuha bijyanye n’abafite imyemerere y’amadini itandukanye, bafata icyorezo cya corona nk’imperuka, bityo bakumva ko gusenga aribwo buhungiro kurusha ingamba zitangwa n’abashinzwe ubuzima, ariko ngo iyo myumvire iracyafitwe na bake, kuko abenshi bamaze gusobanukirwa uburyo bwo kurwanya corona.

Abaganga batunguwe n’ibyemezo byafashwe n’abaturage

Ikigo nderabuzima cya Nemba, cyakira abaturage baturutse mu Turere dutatu tugize intara y’Amajyarugu (Gakenke, Rulindo na Musanze), kiganwa n’abaturage barenga 200 buri munsi.

Umuyobozi wacyo wungurije Madame Murekeyisoni Esther, avuga ko nyuma y’ibihuha byinshi byavuzwe kuri Corona, bari bafite impungenge nyinshi ko abaturage bazanga kwikingiza, ngo ariko icyiciro cya mbere cy’ikingira, abaturage baritabiriye ku kigero cya 100/100.

Uyu muyobozi avuga ko abikesha ubufatanye n’abaturage bamaze kugira imyumvire mizima, ariko cyane cyane abajyanama b’ubuzima bakoze akazi gakomeye cyane bahangana n’ibyo bihuha.

Uyu muganga ushimira Leta ku mbaraga ishyira mu kurwanya Corona yashegeshe isi yose,  avuga ko gahunda yo gukomeza kwigiza n’ikomezanya umuvuduko ifite ari ibanga rizasha gutsimbuta covid.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije  ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ubwo yari mu muhango wo kwakira inkingo  ku bitaro bya Nemba, yabwiye itangazamakuru ko mu Karere kabo  imibare y’abanduye Corona itazamutse cyane nk’ahandi, ariko ko bibaha imbaraga zo gukomeza kubwira abaturage kwirinda, mu rwego rwo kurandura Covid-19 burundi.

UWIMANA Catherine avuga ko n’ubwo abakwirakwiza ibihuha batabura ariko ko hari abashaka kwikingiza batacika intege kubera ibihuha.

” Hari abavuga ko ari ibihe by’imperuka natwe nk’ubuyobozi tukababwira ko bagomba kubahiriza amabwiriza n’ubwo byaba ibihe by’imperuka ko badakwiye gupfa kandi bashoboye kubyirinda.”

Uwimana Catherine, ushinzwe imibereho myiza avuga ko abaturage badakwiye gucibwa intege n’abakwirakwiza ibihuha kuri Covid-19

Mu Rwanda, imibare itangazwa na RBC igaragaza ko  abamaze gukingirwa bose hamwe barenga ibihumbi 900 mu gihugu hose.

M.Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *