Home Politike Amajyaruguru: Muri 2024 abana bagwingiye bazaba baragabanutseho icya kabiri

Amajyaruguru: Muri 2024 abana bagwingiye bazaba baragabanutseho icya kabiri

0

Nyuma y’uko Perezida Paul Kagame ahamagariye abayobozi b’inzego z’ibanze kurandura burundu igwingira mu bana, abayobozi mu Ntara y’Amajyaruguru batangiye ubukangurambaga bwo kugabanya umubare w’abana bagwingiye kugera kuri 19% mu myaka ibiri iri imbere.

Imibare yaturutse mu kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko 41% y’abana bari mundi y’imyaka 5 muri iyi ntara bafite ikibazo cy’igwingira, iyi ntara niyo iri imbere y’izindi ntara mu kugira abana benshi bagwingiye.  

Dancille Nyirarugero, guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ubwo yavuganaga n’abanyamakuru, yavuze ko bari gukusanya inkunga mu bafatanyabikorwa, kubera ko “nta bisobanuro bihari ku kuba hari igwingira riri hejuru muri iyi ntara.”

“Intego y’igihugu ni ukugabanya igipimo cy’igwingira kugera kuri 19% mu 2024; kandi nk’Intara y’Amajyaruguru, turashaka kugera kuri iyo ntego. Dufashijwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, twizeye ko intego izagerwaho.”

Abafatanyabikorwa barimo abikorera, abayobozi b’amadini, imiryango itegamiye kuri Leta n’itangazamakuru.

Yavuze ko guhera ku rwego rw’umudugudu bagaragaje abana bafite imirire mibi bazungukira ku biribwa bitangwa na leta. Bamwe mu bana ubu bari mubigo nderabuzima kugirango bavurwe mugihe abandi biyandikishije mubigo mbonezamikurire bizwi nka ECD.

Nyirarugero yavuze ko ibigo nderabuzima byashishikarijwe gufasha ababyeyi batwite kubona indyo yuzuye mu rwego rwo kwirinda ko abana batwite bazavuka baragwingiye.

Yavuze ko hari ingo zimwe zidafite ibiribwa bihagije ariko ko hari n’izindi zihagije mu biribwa ariko ko nazo zirangwa n’imirire mibi kubera kutagira ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye.

Abafatanyabikorwa bagize ihuriro ry’ibikorwa bigamije iterambere (JADF) bavuze ko bafite ibyo basabwa byose kugirango barangize ikibazo cy’igwingira mu bana.

Ati: “Intara y’Amajyaruguru ni cyo kigega cy’Igihugu cyacu, kugwingira nti bikwiye. Abaturage bagomba kwigishwa gutegura indyo yuzuye ”, Padiri Augustin Nzabonimana, umuyobozi wa JADF mu Karere ka Rulindo.

Yakomeje agira ati: “Abafatanyabikorwa batandukanye, cyane cyane Kiliziya Gatolika, bafite ibikorwa remezo bihagije n’abakozi bafite ubuhanga, kandi duhuje imbaraga dushobora kurangiza igwingira mu baturage bacu. Ikibuze ni igenamigambi rihuriweho, gushyira mu bikorwa no gukurikirana. ”

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’iibarurishamibare NISR,  ku mibereho y’abatuarge (DHS) bwo mu mwaka wa 2020, bwagaragaje ko igipimo cy’igwingira ku bana bari munsi y’imyaka 5 mu gihugu buri ku ijanisha rya 33. Biteganijwe ko rizagabanuka kugera kuri 19%  muri 2024.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMozambique: Perezida Nyusi n’umufasha we basanzwemo Covid-19
Next articleBobi Wine yasohoye indirimbo abwiriramo Perezida Museveni amahano ye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here