Home Uburezi Amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe na MINEDUC

Amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe na MINEDUC

0

Ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyigishirize y’Imyuga n’Ubumenyingiro (WDA), minisiteri y’Uburezi yafunze amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro yakoze igenzura igasanga hari atujuje ibisabwa bituma atanga ireme ry’uburezi.

Igenzura rya MINEDUC ryakozwe hagati ya Kanama na Nzeri uyu mwaka ubwo hatangazwaga ko amashuri agiye gukomorerwa, abanyeshuri bakongera kwiga.

Ryakozwe ngo harebwe uko amashuri yiteguye kwakira abanyeshuri bijyanye n’ingamba zashyizweho zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yabwiye itangazamakuru ko ko aya mashuri yafunzwe nyuma y’igenzura ryakozwe harebwa uko yiteguye.

Irere ati “Nyuma ya Guma mu rugo hari amashuri menshi yagizweho ingaruka, kuba ibikorwa byarahagaze, nta wujya ku ishuri, nta wutanga amafaranga y’ishuri n’ibindi nk’ibyo. Twaravuze tuti muri iki gihe tutabwira abanyeshuri ngo musubire ku ishuri, tutigeze tunareba ese amashuri yacu ahagaze ate?’’

Nyuma y’igenzura, amashuri 20 niyo yafunzwe kuko yasanzwe afite ibibazo bijyanye n’ireme ry’uburezi.

MINEDUC yahagaritse amashuri 15 ariko andi atanu ntiyigeze asaba kongera kwemererwa kwigisha ngo asurwe, agenzurwe hasuzumwe niba yujuje ibisabwa abone kongere gufungura.

Yavuze ko ba nyir’amashuri n’uturere aherereyemo bamenyeshejwe icyemezo bafatiwe ku gihe ubwo igenzura ryamaraga gukorwa.

Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje abanyeshuri bazakomeza kwiga mu mashuri yafunzwe ko batazakora ibizamini bya Leta cyangwa se ngo basinyirwe impamyabushobozi zabo. Ba nyirayo basabwe kwegera ubuyobozi bwa Mineduc ngo abanyeshuri bayigagamo bafashwe kubona ibindi bigo.

Abanyarwanda bibukijwe kuzirikana ko mbere yo kugana amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro bakwiye kubanza kumenya ayemewe, anafite ibyangombwa mbere yo koherezayo abanyeshuri.

Urutonde rw’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yemewe mu mwaka wa 2020/2021 ruriho 193 mu gihugu hose. Biteganyijwe ko ruzajya ruvugururwa buri mwaka rutangazwe mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Museveni yahaye imfura ye kuyobora ingabo zimurinda
Next articleNigeria: Abanyeshuri b’abahungu barenga 300 bongeye guhura n’imiryango yabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here