Home Uburezi Amashuri yigamo abakobwa arasaba ubufasha

Amashuri yigamo abakobwa arasaba ubufasha

0
(photo net)

Amwe mu mashuri yigamo abana b’abakobwa yatangiye gusaba ubufasha inshuti n’abavandimwe kugira ngo azibe icyuho cy’igihombo batejwe na Covid19.

Padiri Nsabimana Evariste uyobora Groupe Scolaire Marie Reine (Photo net)

Padiri Nsabimana Evariste uyobora Groupe Scolaire Marie Reine iri mu Ruhengeri, ku wa 25 Ukwakira yasinye itangazo risaba ababyeyi ibikoresho by’umurengera, abana babo bazitwaza baje ku ishuri.
Ibintu bitishimiwe n’ababyeyi baharerera abana, byiyongera ku mafaranga y’ishuri nayo bishyura bibagoye.

Bamwe mu babyeyi batashatse ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano w’abana babo, bagize bati “Tugomba kuzana Matela (imifariso), impapuro, tukarenzaho n’amafaranga y’utuntu twinshi bahora basaba abana, ayo mafaranga ntaho tuzayakura.”

Ababyeyi banavuze ko imirimo yapfuye kubera Covid19, bityo bakaba bafite impungenge ko bamwe mu bana batazagaruka ku ishuri kubera ibyo basabwa.

Amashuri y’i Kigali nayo ntiyorohewe

Urwunge rw’amahuri rwa Lycee Notre Dame de Citeaux de Kigali narwo rwitabaje abarwizemo, ngo barwunganire mu kubona imifariso (matelas), isimbura ishaje, abanyeshuri baryamagaho.

Ibyo byabaye mu gihe Minisiteri y’uburezi yari imaze gutangaza ko amashuri agiye kongera gufungura imiryango, nyuma y’igihe gisaga amezi arindwi, afunzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Ese abayobozi b’amashuri babivugagaho iki?

Mu kiganiro na Integonews.com Umuyobozi w’iri shuri Sr Helene Nayituriki, yavuze ko ishuri ayoboye bahisemo kwitabaza inshuti n’abanyeshuri bahize, kugira ngo ababyeyi ntibavunike cyane.

Mu kiganiro kirambuye  na Sr Helene Nayituriki.

Sr Helene Nayituriki, uyobora Lycee Notre Dame de Citeaux de Kigali (photo intego)

Intego: Mwatubwira uko mwiteguye kwakira abanyeshuri nyuma y’igihe kinini amashuri yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 ?
Sr Helene Nayituriki:
Kugeza uyu munsi ibibazo dufite urebye n’ibya Rubanda rwose, Lycee Notre Dame de Citeaux yiteguye kongera kwakira abana b’abanyeshuri, ni urugamba buri wese agomba kurwana, akishakira ibisubizo nk’intore, ahatari ibisubizo akishakira inzira kugira ngo abibone, gusa twe turiteguye.
Intego: Mufite amafaranga yo gukemuza ibibazo ahagije?
Sr Helene Nayituriki:
Yego nta mafaranga dufite, kandi tubabajwe no kubona ibyo abana bazarya, ariko twizeye ko ababyeyi bazishyura amafaranga yo kubatunga, kuko ibibazo byabaye iby’abantu bose muri rusange, kandi iyo ufite umwana witegura no kumurera, naho izindi ngamba zose dusabwa twaraziteguye.

Intego:
Ni iki mwabonye nk’imbogamizi?

Sr Helene Nayituriki:
Imbogamizi twahuye nazo ni nk’iz’abandi bose, ni ubukene kuko muri iyi minsi Covid-19 ibintu byarashize, ibyari gutunga abana bagiye tumaze kubirangiza, ibindi byari bihari twarabitanze kugira ngo bidapfa ubusa, hanyuma ababyeyi nabo hari abatakaje imirimo, ni ikibazo abantu bibaza ngo ese ababyeyi bazashobora kubona amafaranga yo gutunga abana babo, leta nayo yatakaje byinshi mukutwitaho ndanayishimira, kuko ikintu cyatumye abanyarwanda badapfa umugenda, nuko ibyo yaritunze yabikoresheje kugira ngo dushobore kubaho, aha rero buri wese agomba kurwana intambara, hanyuma kugira ngo binadufashe kunganira leta, kugira ngo abana bazige, barye bike ariko babeho.

Intego:
Hanze aha haravugwa ibibazo by’abana babakobwa, batewe inda zitateganijwe, ndetse bikanavugwa ko hari abamaze gutakaza icyizere cyo gusubira kumashuri, mu kigo muyobora gisanzwe kinarererwamo abana b’abakobwa, hari abahuye n’iki kibazo? Ese mwiteguye kubafasha gute? muzabakira?

Sr Helene Nayituriki:
Dufite inshingano zo kutagira uwo dutererana, ntabwo iyo umuntu agize ikibazo atereranwa, aramutse aje atwite uyu munsi ndibaza ko utareka ngo age guhangana no kwiga no gutwita, ibibazo byose turabibona, ariko amaze kuruhuka ndavuga kubyara, yaza kwiga. Nubwo gutwita muri ubwo buryo atari byo twifuza, izo ngamba zose zirahari kandi nta muntu uhutajwe ngo nuko yabyaye, ngo nuko yatewe inda.

Intego:
Muri Lycee Notre Dame de Citeaux,haravugwa ikibazo cy’Imifariso idahagije,
Ese iki kibazo hari aho cyaba gihuriye n’ingaruka zituruka ku cyorezo cya Covid-19?

Hari ubukanguramabaga bwo gusaba abahize kubagoboka

Sr Helene Nayituriki:
Icyorezo cya Covid-19 nta muntu n’umwe kitahungabanyije, ubusanzwe muri Notre Dame nta mwana n’umwe wazanaga matela, nta mwana wazanaga za kupakupa, amafaranga twasabaga ababyeyi nubwo hari abavugaga ngo ni menshi, niyo make kuko hari abatanga nk’ayo bakanabategeka kuzana n’ibyo byose.

Rero matela twari dufite zarashaje kandi umwana agomba kuryama neza no kurya neza, Kugira ngo ashobore no gukora neza, rero twari kugikemura muri uyu mwaka uri hagati ndetse unashize, hanyuma ntibyadukundira kubera ibi bibazo byavutse.

Rero twigiriye inama twitabaza abahize, n’ababyeyi  bashobora kutwunganira, ariko abo bana bagashobora kuryama neza kandi biri gukorwa, aho bazageza ubwo sakindi izaba ibyara ikindi.

Intego:

Kuki iki kibazo kitagiye mu nshingano z’ababyeyi basanzwe barerera muri iki kigo?

Sr Helene Nayituriki:
Twanze kurushya ababyeyi kandi tuzi neza ibibazo bafite, twajyaga kubishyiraho itegeko ariko noneho ibihe turimo biragoye, gusa twagiriye impuhwe ababyeyi, niyo mpamvu twitabaje abahize n’abandi babyeyi bitanze kandi turabashimira.

Turashimira abamaze kwitanga kuko muri matela 400 zikenewe izigera ku 150 zikaba zimaze kuboneka kandi ngo hari icyizere ko n’izindi zizaboneka.

Ubusanzwe urwunge rw’amashuri rwa Lycee Notre Dame de Citeaux de Kigali rufite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 800.

Ubukangurambaga bwo gusaba abahize gufasha barumuna babo kubona matera, hakaba harifuzwaga 400, zisimbuzwa izishaje, aho ikigo cyo kivuga ko gifite izigera kuri 400 zisanzwe zibitse mu gihe izo zaboneka icyibazo cy’uburyamo ku banyeshuri cyaba gikemutse.

Ange Adeo M. Assoumpta

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwana na se bisanze mu maboko y’ubutabera! U Rwanda rubyakiriye rute?
Next articleRutsiro: Girls with disabilities say they are forced to use contraceptive methods

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here