Home Ubutabera Amashusho: Abadepite ntibumva impamvu hafunzwe umwe ku isoko ry’arenga miliyari muri Gisagara

Amashusho: Abadepite ntibumva impamvu hafunzwe umwe ku isoko ry’arenga miliyari muri Gisagara

0

Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, bibajije impamvu uwari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara, ariwe ufunzwe wenyine azira isoko rifite agaciro k’arenga miliyari ryatanzwe mu buryo budakurikije amategeko nk’aho Akarere kari ku mutwe we wenyine.

Ibi abadepite babigarutseho kuri uyu wambere ubwo abayobozi b’Akarere ka Gisagara bitabaga iyi komisiyo ngo bayisobanurire ibibazo byagaragaye mu ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta nk’uko bigaragara muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta.

Isoko ryafungishije uwari gitifu w’Akarere ka Gisagara ni isoko ryo kugenzura umutongo wose w’Akarere. Ni isoko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 ryari ryagenewe ingengo y’imari ya miliyoni 15. Gusa muri uwo mwaka w’ingengo y’imari ntiryabonye abaripiganira.

Ibi byatumye uwari giifu w’Akarere afata umwanzuro wo kujya gutira amasezerano afite agaciro k’arenga miliyari na miliyoni 400 mu Karere ka Nyanza, aba ariyo akoresha ariha rwiyemezamirimo.

Depite Muhakwa ati: “ Ntekereza ko atari gitifu wicaye ngo avuge ngo ngiye gutira amasezerano mu Karere ka Nyanza, hagomba kuba hari ikipe yavuze ngo  hariya bafite amasezerano ameze kuriya natwe reka tuyafate twihutishe imirimo, ntabwo ari icyemezo cya Gitifu wenyine.”

Depite Muhakwa akomeza agira ati: “ ni gute umuntu ashobora gutinyuka isoko ryagenewe miliyino icumi (10), akajya gutira amasezerano ya miliyari na miliyoni Magana, avuga ngo ari mu nyungu z’Akarere? Ese ubwo igenamigambi ryo rimeze rite?”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko “ gutira amasezerano bitemewe ari nayo mpamvu uwabikoze ubu ari gukurikiranwa bityo kikaba ari ikibazo cy’umuntu wabikoze ku giti cye” uyu muyobozi akomeza avuga ko Akarere kanareze mu  nkiko rwiyemezamirimo wakoze iri soko kuko hari n’ibindi babonyemo “bidasobanutse”

Rutaburingoga ati: “ twanze ko rwiyemezamirimo yakwishyurwa dusaba urukiko guhagarika urubanza yari yararezemo Akarere asaba kwishyurwa  kuko twabonye inzira byaciyemo (procedure) zose zipfuye.”

Depite UWIMANIMPAYE Jeanne d’Arc nawe yibajije uburyo ingengo y’imari y’Akarere iba ingana ku buryo umuntu umwe afata icyemezo cy’isoko rya miliyari irenga kigakorwa abandi batabishaka kigahagarikwa bigeze mu kwishyura.

Depite Bakundufite agira ati: ” Ndagirango batubwire, ubu ni umuntu umwe wenyine wakurikiranwe, niwe wenyine wafashe icyemezo cyo gutanga isoko ry’Akarere rya miliyari na miliyoni 460, Akarere katabizi, batubwire abari gukurikiranwa twumve imikorere n’imikoranire iri hagati y’Abakozi b’Akarere ka Gisagara.”

Iri soko ryateje Leta igihombo cya miliyoni 37 yiyongeye ku yo rwiyemezamirimo agomba kwishyurwa nyum yo kubatsinda mu rubanza n’ubwo Akarere karajuriye urukiko kifuza ko aya mafaranga katayishyura.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gisagara ( watiye amasezerano muri Nyanza agatanga n’isoko), Ushinzwe imirimo rusange (Division manager) mu Karere ka Nyanza, Ushinzwe amasoko mu Karere ka Nyanza n’Ushinzwe imyubakire (Engineer) muri One Stop Center mu Karere ka Nyanza, batawe muri yombi ariko urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rubarekura by’agateganyo nyuma y’ibyumweru bibri urwego rw’ubugenzacyaha rwongera kubafunga bose

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKicukiro:  Ubuhunzi bwatumye Sebukwe amwaka umugore yamushyingiye
Next articleAmashusho: Abayobozi ba Kamonyi bemeye ko basuzuguye Minisitiri w’Intebe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here