Home Uburezi Amatariki y’ingendo ku banyeshuri yatangajwe

Amatariki y’ingendo ku banyeshuri yatangajwe

0
Abanyeshuri basubiye ku mashuri

 

 

 None tariki ya 21 Ukwakira, minisiteri y’Uburezi yatangaje amatariki y’ingendo ku banyeshuri bazasubukura amasomo nyuma y’igihe asubitswe kubera icyorezo cya Coronavirus, aho aba mbere bazatangira kujya ku mashuri yabo ku itariki ya 29 Ukwakira uyu mwaka.

Abanyeshuri basubiye ku mashuri

Minisiteri y’Uburezi iherutse gushyirwa ahagaragara ingengabihe y’itangira ry’amasomo, igaragaza ko ku wa 2 Ugushyingo 2020 aribwo amashuri yisumbuye ku biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu azasubukurwa. Kimwe n’abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, abo mu wa Gatatu, uwa Kane n’uwa Gatanu n’abo mu mashuri nderabarezi bazasubira ku mashuri bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.

 

 

Abanyeshuri bazajya ku bigo byabo mu byiciro bikurikira;

  • Ku wa 29 Ukwakira 2020 abazajya ku mashuri ari abiga ku mashuri yo mu Turere twa Gisagara, Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo; abiga i Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba hamwe n’abiga mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
  • Ku wa 30 Ukwakira, abanyeshuri bazajya ku mashuri yabo ni abiga mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo hamwe na Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba.
  • Naho tariki ya 31 Ukwakira, hazagenda abiga mu turere twa Nyanza, Kamonyi na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo hamwe na Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Burengerazuba.
  • Ku Cyumweru tariki ya 1 Ugushyingo, hazagenda abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Iburasirazuba.

Ku banyeshuri bazasubukura amasomo yabo mu minsi izakurikiraho nabo bahawe amatariki yo kujya ku ishuri nkuko bigaragara mu ibaruwa ya minisitiri w’uburezi iri ku mugereka w’iyi nkuru.

Ababyeyi barasabwa kubahiriza ingengabihe y’ingendo bakohereza abana hakiri kare kugira ngo bagere ku mashuri ku gihe. Ibi binajyana no kubaha amafaranga y’urugendo azabageza ku mashuri yabo, ikanasaba abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge gukurikirana igikorwa cyo kwakira abana aho abagenzi bategera imodoka no kugenzura uko bakirwa mu bigo bigaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda ntibishimiye ibiciro by’ingendo byashyizweho na RURA
Next articleKuki RURA yahagaritse icyemezo yari iherutse gufata ku biciro by’ingendo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here