Home Imikino Amavubi U-17 yatsinzwe na Tanzania muri CECAFA

Amavubi U-17 yatsinzwe na Tanzania muri CECAFA

0
Abakinnyi b'Amavubi U-17

Mu gutangira irushanwa, ikipe y’Igihugu y’Ingimbi, Amavubi U-17, yatangiye nabi mu irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021 riri kubera i Rubavu, itsindwa na Serengeti Boys Tanzania ibitego 3-1 mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere.

Abakinnyi b’Amavubi U-17

Muri iri rushanwa ryahuje ibihugu bitandatu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati (CECAFA), u Rwanda na Tanzania biri mu itsinda B kimwe na Djibouti.

Tanzania niyo yafunguye amazamu ku munota wa 10, ku gitego cyatsinzwe na Kassimu Ibrahim Yahaya ndetse ihita ibona igitego cya kabiri nyuma y’iminota ine gitsinzwe na Omar Abass Mvungi.

Ku munota wa 17 ikipe y’u Rwanda yagabanyije ikinyuranyo, kuri penaliti yinjijwe na Irahamye Eric.

Ikipe ya Tanzania yabonye uburyo butandukanye ku bakinnyi barimo Ladali Juma, yagowe n’umunyezamu Yvan Ruhamyankiko wakuyemo imipira myinshi, yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 60, gitsinzwe Omar Abass Mvunge.

Habura iminota umunani ngo umukino urangire, u Rwanda rwahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Salim Saleh, itewe na Irahamye Eric, umupira ukubita igiti cy’izamu mu gihe wasubijwe mu izamu na Mbonyamahoro, urenzwa n’umunyezamu Abdallah Hamisi Hassan.

Biteganijwe ko u Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Gatatu ruhura na Djibouti mu mukino warwo wa nyuma wo mu itsinda B uzatangira saa Kumi n’imwe mu gihe Uganda izakina na Kenya biri kumwe mu itsinda A guhera saa Sita z’amanywa.

Iyi mikino y’amatsinda izasozwa ku wa Gatanu hakinwa imikino ibiri, aho Djibouti izakina na Tanzania guhera saa Sita mu gihe Uganda izakina na Ethiopia saa Cyenda.

Iyi mikino ya CECAFA iri kubera mu Rwanda iri kuba nta bafana bari ku bibuga kubera icyorezo cya Covid-19.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwakwemererwa urukingo rwakingira 20% gusa by’Abaturarwanda
Next articleUbukwe, siporo zikorerwa mu nzu n’ibirori byahagaritswe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here