Home Imikino Amavubi yihagazeho imbere ya Cap Verde mu mukino w’amarushanwa ya CAF

Amavubi yihagazeho imbere ya Cap Verde mu mukino w’amarushanwa ya CAF

0
Amavubi yihagazeho ntiyatsindwa

Mu mukino wahuje ikipe y’igihugu cyu Rwanda Amavubi n’ikipe ya Cape Verde Blue Sharks ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, amakipe yanganyije 0-0.

Amavubi yihagazeho ntiyatsindwa

Nubwo muri uyu mukino amakipe yose yawutangiranye imbaraga nyinshi n’ishyaka ku mpande zombi, ikipe ya Cape Verde yakiniraga mu Rugo niyo yageragezaga gutera umupira ufatika mu izamu, ndetse ikaniharira umukino. Ni umukino waberaga kuri Estadio Nacional de Cape Verde mu gihugu cya Cape Verde. Ni umukino umunyezamu Kwizera Olivier yigaragajemo.

Ikipe y’amavubi nayo yakomeje kuba ibamba, aho abakinnyi bayo b’inyuma bahanganaga no gukumira imipira ishaka kwinjira mu izamu ry’amavubi. Aba bakinnyi rero byaje kubahira kuko umukino warangiye nta gitego kinjiye mu izamu ry’u Rwanda. Gusa ntanigitego cyabashije kwinjira mu izamu rya Cape Verde.

Ubusesenguzi kuri uyu mukino

Ku ruhande rwa Cape Verde ntabwo ari inkuru nziza cyane kunganyiriza mu rugo, mu gihe itegerejwe I Kigali ku mukino wo kwishyura. Ntiyakwizera ko ibyayinaniriye iwayo izabishoborera iwayo.

Naho ku ruhande rw’Amavubi yo kunganya n’ingenzi cyane kuko byayorohera gutsindira iwayo, naho byaba igitego kimwe cyaba gihagije kuyiha insinzi. Ikipe y’Amavubi kuva yagera mu gihugu cya Cape Verde yagiye abangamirwa n’ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru.

Ni ibihe bigwi bw’iyi kipe ya Cap Verde?

Iki kirwa kigizwe n’uturwa duto 10. Iki gihugu gituwe n’abaturage ibihumbi 600 cyatangiye kuvugwa cyane muri 2013 ubwo cyageraga muri ¼ mu gikombe cya Afurika aho cyari cyageze gitsinze Intare z’Inkazi za Cameroun.

Muri 2016 Cap Vert yongeye kuvugwa cyane ubwo yageraga ku mwanya w’amateka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA. Icyo gihe nibwo cyageraga ku mwanya wa 31 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA.

N’ubwo Cape Verde imaze kuba igihangange muri ruhago ya Afurika, mu mwaka wa 2009 yazaga inyuma y’umwanya wa 180 ku rutonde rwa FIFA .

Ibanga ryo kwitwara neza kuri iyi kipe yitwa Blue Sharks ni ugushakisha abakinnyi bakomeye mu baturage bakomoka muri iki gihugu baba mu mahanga (Diaspora) bakaza gukinira ikipe y’igihugu.

Iyi politiki yarabahiriye kugeza n’aho batsinze bimwe mu bihangange mu gikombe cya Afurika cya 2013 nka Cameroun yarimo Samuel Eto’o na Alexandre Song.

Mporebuke Noel

 

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKabuga Felicien bwa mbere yagejejwe imbere y’urukiko rwashyiriweho u Rwanda
Next articleImfu ziterwa n’iseru zarazamutse kubera ihagarikwa ryo gukingira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here