Home Amakuru Amb. Busingye yasabye Ubwingereza guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside babwihishemo

Amb. Busingye yasabye Ubwingereza guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside babwihishemo

0

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Bwongereza, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Johnston Busingye, yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside bidegembya muri iki gihugu bashyikirizwa ubutabera.

Uyu muhango wabereye kuri St Marylebone, ukaba witabiriwe n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino mu Bwongereza, abahagarariye ibihugu byabo, abayobozi muri Guverinoma ndetse n’abayobozi mu Muryango uhuje ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Ambasaderi Busingye yagarutse ku bijyanye n’abantu batanu bakekwaho uruhare muri Jenoside bakomeje kwihisha ubutabera mu Bwongereza avuga ko bakwiye gufatwa bagakurikiranwa.

Ati “Tuzi amazina y’abo bantu, u Bwongereza burabazi ndetse n’Isi yose ishobora kuba ibazi. Bakomeje kubaho bidegembya mu mijyi dusangiye. Icyo dusaba ni uko bashyikirizwa urukiko.”

“Umwaka ushize, hashyizweho itsinda ry’abadepite rishinzwe gushishikariza Guverinoma y’u Bwongereza kugeza abo bantu imbere y’ubutabera. Twishimiye uwo muhate. Inzego zibishinzwe mu Rwanda zirimo gukorana byimazeyo muri iyo nzira kugira ngo ubutabera bwubahirizwe. Ntituzahuga kugeza ubwo abakekwaho Jenoside bagezwa mu butabera. Ku barokotse Jenoside, ubutabera butinze, si ubutabera nyabwo.”

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi w’igitabo ‘Stepp’d in Blood: Akazu and the Architects of the Rwandan Genocide Against the Tutsi’, Andrew Wallis, na we yashimangiye ko abakekwaho uruhare muri Jenoside bakwiye gushyikirizwa ubutabera.

Yagaragaje amazina y’abakwiye kujyanwa mu butabera ari bo Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Ambasaderi Busingye yasabye abitabiriye uyu muhango kwamagana ipfobya rya Jenoside. Ashingiye ku kuba ibihugu bigera kuri 25 by’i Burayi byarashyizeho amategeko ahana ihakana rya Jenoside yakorewe Abayahudi, yasabye ko byanashyiraho ahana ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abyizeza ubufatanye bw’u Rwanda muri uru rwego.

Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Commonwealth, Dr. Arjoon Suddhoo, yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rw’iterambere anishimira ko inama ya CHOGM2022 izabera i Kigali muri Kamena.

Mu buhamya bwa Hyppolite Ntigurirwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, agaruka ku bamwiciye abo mu muryango, yagize ati “Ntabwo nabababariye kubera ko kubabarira byoroshye ahubwo ni uko nshaka ko bamenya ikiguzi cy’amahoro arambye. Amahoro ni icyo utanga, ntabwo ari icyo usaba ko abandi baguha.”

Uretse uyu muhango wo kwibuka wabaye, biteganyijwe ko ibindi bikorwa byo Kwibuka bizakomeza mu bice bitandukanye mu Bwongereza mu minsi iri imbere.

Amb. Busingye yasabye ko abagize uruhare muri Jenoside bacyidegembya mu Bwongereza bashyikirizwa ubutaberaUmunyamabanga Mukuru wungirije w’umuryango wa Commonwealth, Dr Arjoon Suddhoo, yashimye intambwe u Rwanda rwateye mu rugendo rw’iterambereAmbasaderi Busingye yasabye ko ibihugu by’i Burayi byashyiraho ahana ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko byashyizeho ahana Jenoside yakorewe AbayahudiAbitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bwongereza basabwe kwamagana ipfobya ryayo

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLiberian women leading the way in tackling plastic pollution
Next articleEswatini woman leading the way on agri-tourism
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here