Home Amakuru Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze impamvu yananutse

Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze impamvu yananutse

0

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, uhagarariye u Rwanda mu Buholandi yatangaje ko ariwe wahisemo gutakaza ibiro anicuza impamvu yatinze kubikora agira inama ababyifuza uko babigenza.

Hashize iminsi benshi bibaza ku mafoto mashya ya ambasaderi Olivier Nduhungirehe atandukanye n’ayo bari bamenyereye mbere akiba mu Rwanda.

Mu mafoto ye agezweho Olivier Nduhungireha agaragara nk’uwataye ibiro byinshi, ibintu byatumye n’abamukurikira ku mbugankoranyambaga babimubaza.

Umwe mu batunganya indirimbo hano mu Rwanda uzwi nka Madebeat yamubajije ibanga yakoresheje mu kugabanya ibiro, Amb Nduhungirehe amusubiza ko yahinduye imirire yongera na siporo anasaba ababishoboye kubikurikiza.

“Kurya neza. Nta sukari, nta karubone. Mfata umuleti gusa ku ifunguro rya mugitondo, inyama n’imboga kumanywa, salade cyangwa isupu ku ifunguro rya ni mugoroba. Naho ibinyobwa ni amazi cyangwa indimu aho kuba umutobe; vino aho kuba byeri; 2) kwiruka ibirometero 15 buri gitondo iminsi itandatu mucyumweru.”

Ambasaderi Olivier nduhungirehe ni umwe mu bayobozi b’u Rwanda bakunda gusangiza ubuzima bwabo abandi abicishije mu itangazamakuru cyangwa ku mbugankoranyambaga akaoresha. yigeze gutangariza kuri radiyo ubwoko bw’inzoga yo mu Bubiligi yakundaga cyane.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe usanzwe ari visi Perezida wambere w’ishyaka rya PSD, ubu ahagarariye u Rwanda mu Buholandi nyuma yo gukorera igihugu imirimo ikomeye yo mu rwgo rwo hejuru nko kuruhagararira mu murango w’Abibumbye, kuruhagararira mu Bubiligi no kuba umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga.

Amb Nduhungirehe ataranhindura imyitwarire yamugejeje ku kugabanya ibiro
Amb Nduhungirehe mu munsi mpuzamahanga wa Yoga mu cyumweru gishize nyuma yo gutakaza ibiro
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAnge Kagame yageneye Se ubutumwa budasanzwe ku munsi udasanzwe
Next articleU Rwanda rugiye gufungura uruganda muri Ghana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here