Home Amakuru Ambasaderi wa Afurika yepfo muri Ukraine yahunze ata inshingano

Ambasaderi wa Afurika yepfo muri Ukraine yahunze ata inshingano

0

Amabasadeli wa Afurika y’epfo mu gihugu cy Uakraine yatangaje ko guhunga riyo mahitamo yonyine ayari asigaranye nyuma yo kumenyako imodoka z’uburusiya ziri gusatira umurwamukuru wa Ukraine Kiev

Ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022 yatangaje ko agiye guhunga, nk’uko byagaragajwe n’ibitangazamakuru byo kumugabane w’Uburayi.

Andre Groenewald yavuze ko ibisasu bishobora kuza kumvikana mu ntera ndende, ubwo yapakiraga imodoka ngo agende.

Uwo muyobozi ubu arimo kwerekeza mu majyepfo muri ‘convoy’ y’imodoka ebyiri ari kumwe n’umugore we, abana batatu ndetse n’abakozi ba Ambasade ba nyuma, bakaba barimo kwerekeza muri Romania, Moldova cyangwa Hungary.

Yavuze ko we hamwe na bagenzi be bakorana ndetse n’Abambasaderi bakoranye umwete kugira ngo Abanyafurika y’Epfo n’abandi banyamahanga bave muri Ukraine, ariko ngo bamwe muri bo bahuye n’ivanguramoko ubwo bagerageza guhunga.

Ati “Twumvise ibyo birego byose, twabonye amashusho kandi turahangayitse. Twabibwiye umwe mu bakozi ba hafi muri Guverinoma, ndetse tunabasaba ko bafasha abanyeshuri bakomeje kunyura muri izo ngorane”.

Yavuze ko abambasaderi wa Afurika y’Epfo haba muri Poland and Hungary na bo bagiye ku mipaka kugira ngo bafashe abantu kuva muri iyo ntambara.
Bimwe mu bibazo byavuzwe ni uko “mu ntangiriro, abagore n’abana bo muri Ukraine aribo bonyine bari bemerewe gutambuka”, kandi ko kubera abayobozi ba Ukraine bakomezaga gukurikiza aya mabwiriza, ibyo byagize ingaruka ku banyamahanga bose, ati “Byabaye ibintu bibi cyane.”

Andre Groenewald yamaganye ivangura, yongeraho ko ibisasu bitavangura.

Ni mu gihe uwo muyobozi ku wa kabiri yari yatangaje ubutumwa bwo kuba hafi no gukomeza abari kugirwaho ingaruka n’ibisasu byari birimo kugwa muri Ukraine.

Ati “Turi hano, dufite inshingano n’ibwiriza ryo gufata ibi bintu nk’ibikomeye. Twizeye ko aya mahirwe dufite mu buyobozi ari umwanya mwiza wo gukora, kuko nanone ushobora kuba umwanya wo kuryozwa cyangwa gucirwa urubanza, rero dukeneye gukora ibikomeye”.

Icyo gihe yavugaga ko aguma i Kyiv kugira ngo abashe gufasha abanyafurika y’Epfo guhunga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBizimana Yanick rutahizamu wa APR fc yatawe muri yombi
Next articleRusesabagina afite uburwayi butuma adashobora kuvuga- umuryango we

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here