Munama y’umutekano yabereye i Kinshasa iyobowe na Perezida Tshisekedi, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu isa naho yigaga ku Rwanda kuko havugiwemo byinshi birureba.
Muri iyi nama u Rwanda rwongeye gishinjwa gufasha m23, havuzweko muri iyi minsi abasirikare b’u Rwanda binjiye muri Congo ku bwinshi bagiye gufasha uyu mutwe mu bitero bishya.
Iyi nama iteranye nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wongeye gushegesha igisirikare cy’Igihugu ucyambura utundi duce twiyongera kuri Bunagana imaze igihe mu maboko ya M23.
Umwanzuro wa mbere uvuga ko iyi nama yasabye Guverinoma “kwirukana mu masaha 48, uhereye igihe azamenyesherezwa iki cyemezo, Bwana Vincet Karega, Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Ni icyemezo basabye kubera ko u Rwanda ngo rwakomeje gushyigikira umutwe wa M23, detse ubuyobozi bw’u Rwanda bwirengagije imirongo migari yemeranyijweho mu gukemura ibibazo by’umutekabo muke mu burasirazuba bwa RDC.
Yasabye ko hoherezwa ubufasha uhagije mu burasirazuba bw’igihugu, ku baturage barimo kuvanwa mu byabo n’intambara.
Mu buryo bwo kurushaho kuzambya umubano n’u Rwanda, iyi nama ya gisirikare yasabye Guverinoma “Gufata izindi kamba zibuza kwinjira ku butaka bwa Congo ku ruhande rw’u Rwanda.”
Ni icyemezo cyahita kigira ingaruka ku bucuruzi hagati y’impande zombi, mu gihe n’ubundi bwahungabanye muri iyi minsi.
Byongeye, iyi nama yasabye “kwirinda imbwirwaruhame zose, ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa byibasira abaturage bavuga Ikinyarwanda, kugira go badatiza umurindi umwanzi.”
Ni igikorwa nyamara ngo basanga cyafasha mu gusigasira ubumwe mu gihugu.
Muri Nyakanga 2020 nibwo Ambasaderi Karega yashyikirije Perezida Tshisekedi impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri RDC