Home Politike Amerika yasohoye raporo ku Rwanda ivugamo urupfu rwa Kizito n’ifatwa rya Rusesabagina

Amerika yasohoye raporo ku Rwanda ivugamo urupfu rwa Kizito n’ifatwa rya Rusesabagina

0
Paul Rusesabagina discussing with his lawyer Me Gatera Gashabana on February 17,2021 before the beginning of his trial.Photo:Cyril NDEGEYA

Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu mpera z’ukwezi kwa gatatu yasohoye raporo ngarukamwaka ivuga ku buryo uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe umwaka ushize mu bihugu binyuranye byo ku isi harimo n’u Rwanda. Iyo raporo yasohowe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga, ibiro bishinzwe demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’umurimo.

Iyi raporo k’u Rwanda igizwe n’inyandiko y’amapaji 38 igabanijemo ibyiciro binyuranye birebana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda mu mwaka wa 2020. Muri iyi raporo, Leta y’Amerika itanga imbonerahamwe y’imiterere y’ubutegetsi bw’u Rwanda, ibiteganijwe n’amategeko yarwo, ugereranije n’uko bikorwa mu gihugu. Muri rusange, ahenshi iranenga ingingo nyinshi zerekeye uko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa mu Rwanda.

Ku rupapuro rubanza iyi raporo ivuga ko mu mwaka ushize ubutegetsi buriho mu Rwanda bwaranzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi, kunyereza abantu, kubakorera iyicarubuzo, ubugome n’ibikorwa bibangamiye ubuzima mu nzu zifungirwamo abantu, gufunga abantu binyuranyije n’amategeko cyangwa kubafungira impamvu za politiki.

Ivuga ko leta y’u Rwanda yananiwe kubahiriza inshingano zayo zo gukora iperereza ryimbitse kandi mu gihe, rigaragaza impfu z’abantu batandukanye. Anselme Mutuyimana wari umurwanashyaka wa FDU Inkingi, ishyaka ritavuga rumwe na leta 2019 na Kizito Mihigo umuririmbyi waguye muri gereza ku ya 17 z’ukwa kabiri umwaka ushize bari mu bo iyo raporo itangaho ingero.

Ku byerekeye ababurirwa irengero, raporo itanga urugero rwa Venant Abayisenga wari umurwanashyaka w’Ishyaka DALFA- Umurinzi ritavuga rumwe na Leta; Eugene Ndereyimana na Boniface Twagirimana bose bari abarwanashyaka ba FDU Inkingi naryo ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Iyi raporo ivuga ko Leta y’u Rwanda yananiwe kurangiza amaperereza cyangwa kugaragaza irengero ry’aba bantu. Ikemeza ko hari amakuru ko inzego za gisirikare zifite uruhare mu kunyerezwa kw’abantu bagafungirwa mu mazu bakorerwa iyicarubozo nko gukubitwa, ibindi bikorwa by’ubugome, n’ibitesha agaciro inyoko muntu.

Iyi raporo ya Leta y’Amerika y’umwaka wa 2020 ku burenganzira bwa muntu ikomeza ivuga ko leta y’u Rwanda, mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Muri ibyo ivuga ko yavogereye imibereho bwite y’abantu, ikaniga cyane ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru na interineti itaretse gutera ubwoba abanyamakuru, gushungura ibyo bandika no kubafungira imbuga za interineti. Ingero z’iyo raporo ya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, zigaragaza uko bamwe mu banyamakuru baterwa ubwoba, batabwa muri yombi cyangwa bagahunga kubera ibibazo bigendanye n’akazi kabo. Mu bo raporo igarukaho harimo Jean Bosco Kabakura watangaje inkuru y’uko inzego z’umutekano zamishe urusasu ku mpunzi zo mu nkambi ya Kiziba mu mwaka wa 2018, Dieu Donne Niyonsenga na Fidele Komezusenge batawe muri yombi bashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikiza cya covid 19.

Iyi raporo ivuga ko mu buryo bufatika habayeho kubuza rubanda uburenganzira bwo kwishyira ukizana, hamwe n’ubwo guhura mu mahoro kubera icyo yise ‘amategeko akakaye’ agenga imiryango itegamiye kuri leta n’ayerekeye imitwe ya politike.

Ibibazo bijyanye n’ubutabera bigaragara muri iki cyegeranyo muri rusange harimo ibyo kivuga ko bishingiye ku kutubahiriza amategeko ariho mu Rwanda nk’aho abarangije ibihano bakomeza gufungwa, abatawe muri yombi batinda kugezwa imbere y’ubutabera, ifungwa ry’agateganyo rimara igihe kirekire kuruta igiteganyijwe n’itegeko, no gutabwa muri yombi bishingiye gusa ko abantu banenze gahunda za leta cyangwa ku mpamvu za politike.

Iki cyegeranyo kiragaruka ku itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina umukuru w’impuzamashyaha MRCD itavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda kikamutangaho urugero rwo gufatwa mu buryo budakurikije amategeko mu Rwanda.

Muri iyi raporo n’ubwo leta y’Amerika ikomeza ivuga ko muri rusange hakomeje kugaragara ikibazo cyo kudahana haba mu basivili cyangwa mu bashinzwe inzego z’umutekano, hari aho yemera ko leta y’u Rwanda yateye intambwe mu butabera nko guhana abagaragaweho amakosa nk’abakozi ba leta harimo n’abakora mu nzego z’umutekano.

Ikindi raporo ishima ni imbaraga igihugu cyashyize mu gukurikirana ibibazo birebana na ruswa mu gihugu mu nzego zitandukanye harimo n’izumutekano. Itanga urugero ku bapolisi 56 basezerewe ku mirimo umwaka ushize. Ishima kandi ko u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo zigera ku 149,000 n’uburyo igihugu gikomeje kubahiriza uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMadagascar yavuye ku izima yemera inkingo za Covid-19 z’Abazungu
Next articleRusizi: Private school teachers supported amid job loss due to COVID-19 effect
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here