Home Uncategorized Amerika yemeje urukingo rwa Virusi itera Sida

Amerika yemeje urukingo rwa Virusi itera Sida

0

Kuri ubu abagiraga impungenge zo kwandura Virusi itera Sida zabonewe igisubizo kuko muri Leta zunze ubumwe za Amerika hemerejwe urukingo umuntu azajya afata rukamurinda kwandura iki cyorezo.

Uru rukingo ruzwi ku izina rya Apretude (ApreP), nirwo rwambere rukingira virusi itera Sida rwemejwe n’ikigo icyo aricyo cyose gifite mu nshingano kwemeza imiti n’inkingo.

Ikigo cya Amerika gishinzwe ibiribwa n’imiti America FDA, nicyo cyemeje uru rukingo, iki kigo kivuga ko umuntu wemerewe gufata uru rukingo ari usanzwe adafite virusi itera Sida kandi apima nibura ibiro 35. uru rukingo rufatwa mbere y’amezi 2 ko umuntu udafite agakoko gatera Sida aryamana n’ugafite.

Dr Marianne Mureithi, umushakashatsi kuri Sida avuga ko hari ubwoko butandukanye bw’inkingo bwemejwe ariko ko uru rwa Prep arirwo rwahawe agaciro cyane kuko arirwo rworoshye kubeneka go guterwa mu buryo bworoshye.

Uyu mushakashatsi yongeyeho ko uru rukingo ubu ruri ku isoko ry’imiti muri leta zunze ubumwe za Amerika n’ubwo hakiri gukorwa ibishoboka byose ngo rugere n’ahandi ku Isi.

Ibiciro by’uru rukingo ntibaratangazwa, uru rukingo rusanze ubushakashatsi ku miti igabanya ubukana buamze gutanga ibisubizo by’urushinge rw’amezi atandatu rusimbura iyi miti yanyobwaga buri munsi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLibye: Amatora y’umukuru w’Igihugu yasubitswe
Next articleRDC: Joseph Kabila wahoze ari perezida agiye kujya kuburana mu nkiko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here