Urwego rw’Igihug rushinzwe iperereza (RIB), ruvuga ko rutazihanganira abantu bakoresha imyizerere yabo nk’urwitwazo rwo gukora ibikorwa bitemewe. Ibi bivuzwe nyuma y’itabwa muri yombi rya Harerimana Joseph, umubwiriza butumwa uzwi ku izina rya Yongwe, azira gushuka abakirisutu ngo bature maze ababuze abagabo ababahe abandi abafashe kuzamurwa mu ntera mu kazi, ndetse hari n’abo yemereye guha viza ngo bajye mu mahanga.
Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku bijyanye n’umutekano mu gihugu, yibukije abanyarwanda kwirinda “gukoresha imyizerere yabo mu bikorwa bishyira abandi mu kaga.”
Ruhunga yagize ati: “Ntushobora kujya hariya ngo wikarakase ufatirane abaturage bafite ibibazo cyangwa imyumvire mike, utangire ubakureho utwabo ku mugaragaro ngo uwashatse umugabo akamubura nashyire ituro hano arataha yamubonye, ibyo bintu Igihugu nticyabireberera kuko ni ubwambuzi bushukana. »
Ku cyumweru, tariki ya 1 Ukwakira, Apotre Yongwe, yatawe muri yombi ashinjwa kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya. Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB Kimihurura, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywango yoherezwe mu Bushinjacyaha.
Hari amashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, yerekana Yongwe, asaba abakirisitu gutanga amaturo kugira ngo “babone viza cyangwa bazamurwe mu ntera mukazi”, ndetse “babone n’urushako.”
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, rihana umuntu wiha umutungo cyangwa ikintu cy’undiakoresheje ubushakanyi burimo no kwizeza umuntu ibitangaza.
Ubihamijwe n’urukiko , ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 3 kugeza kuri miliyoni 5.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bwatangaje ko hari n’abantu bwakurikiranye banze gukingiza abana babo imbasa bitwaje imyizerere yabo. Ruhunga, avuga ko icyo gihe igihugu aricyo kirengera abana kuko baba batakiri ab’uwo mubyeyi ubifuriza inabi.