Home Imikino APR fc igiye guhabwa igikombe cya shampiyona yatwaye muri Covid-19

APR fc igiye guhabwa igikombe cya shampiyona yatwaye muri Covid-19

0

Ikipe y’ingabo z’igihugu igiye gushyikirizwa igikombe cya shmpiyona cya 2019-2020 yatwaye idatsinzwe umukino n’umwe nubwo imikino ya shampiyona yose itarangiye kubera covid-19.

Amakuru ava muri APR FC yemeza ko iyi kipe izashyikirizwa igikombe ku mukino wambere wa shampiyona 2020-2021 uzaba kuri iki cyumweru ukabera kuri sitade Huye mu Karere ka Huye.

Umuyobozi wa Apr fc Gen Mubaraka Muganga yemeza aya makuru yagize ati: ” Turi gushaka bantu bazerekana umukino wacu wambere wa shampiyona uzaduhuza na Gorilla fc kuko uzahurirana no guhabwa igikombe cyacu cya shamiyona cy’umwaka ushize, ibi birori rero ntibyaba bidakurikiranwe n’abafana ba APR FC.” gusa nti haramenyekana televiziyo uyu muhango uzacaho kuko ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru cyatangaje ko kitazerekana umukino wa APR fc na Gorilla kuko muri uwo mwanya izerekanamo umukino wa Rayon sport na Gasogi United.

Ni igikombe APR FC yatwaye ubwo hari hemejwe ko shampiyona ihagarikwa imaze gukina mikino 23 itaratsindwa.

Uyu muhangao uzaba nta bafana bari kuri sitade mu kubahiriza amabwiriza ya Covid-19. Iki ni igikombe cya 18 APR fc itwaye kuva mu mwaka w’1995 itwaye shampiyona yambere mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKomite nyobozi ya FPR igiye kureba manifesto yayo ya 2017-2024
Next articleKiyovu Sport ntirirukana Olivier Karekezi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here