Home Imikino APR FC ikomeje gushaka imbaraga

APR FC ikomeje gushaka imbaraga

0

APR FC Nyuma yo gutwara igikombe cya Champion cy’Umwaka w’imikino wa 2019-2020 ikomeje kuvugwaho byinshi.

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo hatangiye gukwirakwira amakuru avuga ko ikipe ya APR Fc yaba yamaze kugura abakinnyi babiri b’ikipe ya Rayon Sports ari bo Mugisha Gilbert ndetse na Bizimana Yannick bombi bari bagifite amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports.

  • Ayo makuru akaba ari ibihuha kuko ya APR FC ndetse na Rayon Sport bamaze gutanga amakuru abeshyuza izo nkuru.
    Kugeza ubu amakuru atugeraho ni uko ikipe ya Rayon Sports yaba yagurishije Bizimana Yannick mu ikipe ya APR FC, hakaba hatanzwe amafaranga agera kuri Miliyoni 20 Frws, hagurwa amasezerano y’umwaka umwe yari afite muri iyi kipe.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ikipe ya Rayon Sports yahakanye aya makuru avuga ko umukinnyi Bizimana Yannick ni umukinnyi wa Rayon Sport kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino wa 2020/2021. Nta masezerano amugurisha yigeze abaho nk’uko bamwe mu banyamakuru babitangaje hagize ikipe imwifuza yakwegera ubuyobozi bwa Rayon sport bakabiganiraho.

Ku ruhande rw’ikipe ya APR FC, umuvugizi wayo Kazungu Claver yatangarije Radio Rwanda ko APR FC itigeze isinyisha uyu mukinnyi, ndetse ko iramutse imwifuje yazegera ubuyobozi bwa rayon Sports bakabiganira nk’uko byagenze ku bakinnyi nka Haruna Niyonzima na Ngabo Albert.

Kugeza ubu ikipe y’APR FC ikomeje kugura abakinnyi dore ko iheruka gusinyisha Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonne bombi yabaguze mu ikipe ya AS Muhanga ndetse na Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sport.

Amakuru dukesha K2De avuga ko ikipe ya APR Fc ikomeje gushyiramo intege mukugura abakinnyi batandukanye bo kuzayifasha gukomeza kuba ikipe ihanganira ndetse inatwara ibikombe mu Rwanda ndetse no ku ruhando rw’amahanga.

Ndatimana Absalom

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwanda: Umupolisikazi yishwe na Covid19
Next articleKubaka amashuri: Abaturage barasabwa gukora ubuyede

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here