Home Imikino APR FC ishobora gucibwa amande komiseri agahagarikwa kubera umukino wa Rutsiro

APR FC ishobora gucibwa amande komiseri agahagarikwa kubera umukino wa Rutsiro

0

Amakuru ava kuri sitade Amahoro ahabereye umukino wa gicuti wahuje APR fc na Rutsiro avuga ko hari amabwiriza agenga imikino yashyizweho na Ferwafa atubahirijwe kuri uyu mukino.

Aya makuru avuga ko hatubahirijwe isaha yo gupimiraho amakipe agomba gukina bikaba byanakereje umukino wagombaga gutangira saa cyenda z’umugoroba ariko utangira saa kumi na cumi n’itanu (16h15′).

Ibi byatewe n’uko ibipimo bya covid-19 byatinze kuboneka kuko n’abapimwe nabo batinze kwipimisha kuko ibisubizo byabo byabonetse umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel akabishyikiriza komiseri w’umukino saa cyenda na mirongo itanu (15h50′) umukinouhita utangia mu minota 25 yakurikiyeho. ubusanzwe ibi ntibyemewe ukurikije amabwiriza ya ferwafa kuko nibura ibisubizo bya Covid-19 biba bigomba kuboneka mbere y’amasaha tatu ko umukinoutangira.

Amabwiriza ya Ferfwa abivugaho iki

ingingo ya 2.4, ivuga ko “Amakipe afite inshingano zo kuzajya apimisha abakinnyi na Staff technique kuri buri munsi w’umukino hifashishijwe uburyo bwa Rapid Test.”

Rikomeza rivuga ko “Ibyo bipimo bizajya bifatwa ku munsi w’umukino ku kibuga umukino uberaho kandi bishyikirizwe uhagarariye FERWAFA ku kibuga nibura amasaha atatu mbere y’isaha umukino utangiriraho.”

“Buri kipe irasabwa kuzajya ishyikiriza uhagarariye FERWAFA urutonde rugaragaza abapimwe n’ibisubizo byabo biriho umukono na kashe y’ubuyobozi y’urwego rw’abapimye rwemewe n’amategeko”.

Amabwiriza ateganya n’ibihano

“Umukomiseri wagaragayeho ubufatanyacyaha mu kutabahiriza aya mabwiriza bikemezwa n’inzego zibishinzwe, ahagarikwa imyaka itanu.”

Avuga ko kandi “Gukererwa gutanga ibisubizo bya Rapid Test ku munsi w’umukino mu gihe giteganywa n’amabwiriza, ikipe ihanishwa ihazabu ringana na 200.000 Frw.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleFPR yasinye amsezerano y’imikoranire n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burusiya
Next articleAdeline Rwigara yitabye RIB ashinjwa ibyaha we yita ko bisekeje
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here