Home Imikino APR FC iturwaza umutwe bitari ngombwa- Minisitiri Bamporiki

APR FC iturwaza umutwe bitari ngombwa- Minisitiri Bamporiki

0

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yanenze politiki y’ikipe y’ingabo z’igihugu yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda avuga ko bidakwiye ku ikipe ifite ubushobozi nk’ubwayo kandi ko ntaho byayigeza.

Ibi uyu munyamabanga yabivuze abwo yari yihanganishijwe n’umunyamakuru kubwo ikipe afana ya APR FC yaranganyije na Mogadishu City, ikkipe yo muri Somalia ibintu bifatwa na benshi nk’igitutsi ku mupira w’u Rwanda.

Minisitir Bamporiki ati: “ Ibintu byo kwanga kuzana abanyamahanga ngo tubigireho dukoreshe ubushobozi dufite tugakomeza kwishakamo imbaraga rimwe na rimwe zidafite aho zirenga  bizajya biturwaza umutwe bitari ngombwa.” Bamporiki akomeza agira ati:

“ Ibi maze kubivuga inshuro nyinshi reka ntazarambairana, ikipe ifite ubushobozi ifite amafaranga ifite ubukungu butajegajega n’ubundi amaherezo ni ukuzazana abanyamahanga.”

Bamporiki yakomeje atanga urugero ko nk’ikipe ya Gasogi united ihawe 10% by’umutungo APR fc ikoresha buri mwaka ko yatwara kimwe mu bikombe bihatanirwa muri Afurika.

APR fc ikipe y’ubukombe imbere mu gihugu imaze imyaka yarahisemo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, iyi politiki yanenzwe na benshi ariko ubuyobozi bwayo buvuga ko bwayihisemo bwabitekerejeho ko ntagahunda yo kuyivaho bufite.

Mu myaka 3 ishize n’ubwo APR fc yitwaraga neza imbere mu gihugu ntiyigezeirenga ijonjora ryambere mu mikino Nyafurika n’ubwo yajyaga muri aya marushanwa ifite intego yo kugera mu matsinda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyarwanda barenga miliyoni bamaze kubona inkingo 2 za Covid-19
Next articleKaremangingo, umunyarwanda warasiwe muri Mozambique ni muntu ki
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here