Home Imikino APR FC itwaye igikombe cya kabiri yikurikiranya idatsinzwe, Rayon sports ibanziriza iya...

APR FC itwaye igikombe cya kabiri yikurikiranya idatsinzwe, Rayon sports ibanziriza iya nyuma

0

Ikipe y’ingabo z’igihugu Apr fc yisubije igikombe cya shampiyona nyuma yo kugitwara umwaka ushize idatsinzwe yongeye kubisubiramo n’ubwo uyu mwaka cyahataniwe mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Covid-19.

Rayon sports ihora ihanganiye igikombe na APR fc isoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 yahataniraga igikombe cya shampiyona n’amanota 5.

Umukino wanyuma uhesheje APR fc iki gikombe iwutsinzemo Rutsiro FC ibitego 6-0 n’umukino uwubanziriza yari yatsinze Marine fc nayo ibitego 6-0. Ibi yabikoze mu mikino yanyuma ubwo yasiganwaga na AS Kigali mu bitego kuko banganyaga manoata.

Iki gikombe APR fc igitwaye irusha AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri ibitego 8 kuko zombi zanganyaga amanota 19, APR FC izigamye ibitego 20 mu gihe AS Kigali yari izigamye ibitego 12

Uyu mwaka APR fc itwaye igikombe ikinnye imikino 13 idatsinzwe kuko yanganyijemo umukino umwe gusa wa AS Kigali indi 12 yose irayitsinda, niyo kipe yonyine yabigezeho ndetse ikaba yaranabikoze n’umwaka ushize ubwo yakinnye imikino 22 ya shamoyona nayo iyirangiza idatsinzwe.

IKi ni igikombe cya 19 cya shampiyona itwaye mu mateka yayo ikaba ari nayo ifite ibikombe bya shampiyona byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Uko amakipe arangije shampiyona akurikirana

1. APR FC 19 Pts (+20 ibitego)

2. AS KIGALI 19 Pts (+12 Ibitego)

3. Espoir FC 10 Pts

4. Police FC 8 Pts

5. Marines 7 Pts

6. Rutsiro 6 Pts

 7. Rayon Sports 5 Pts

 8. Bugesera FC 4 Pts

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakundana bahuje ibitsina bikomye umukuru w’abadepite bamusabira amahuguwa
Next articleMuhanga: Abanyeshuri biyise aba pawa (power) brashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here