Home Imikino APR FC ntishoboye kugura rutahizamu, yaguze abakinnyi badashoboye- Adil

APR FC ntishoboye kugura rutahizamu, yaguze abakinnyi badashoboye- Adil

0

Umutoza w’ikipe ya APR fc, Adil Erradi Mohammed avuga ko afite ikipe y’abana bakiri bato baguzwe mu makipe batahabwaga umwanya wo gukina kandi ko ba rutahizamu bahenze bityo ko iyi kipe y’ingabo z’Igihugu hari urwego itarageraho.

Ibi uyu mutoza yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize abitangariza muri Tunsia mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino yanyagiwemo na Etoile du Sahel ibitego 4 ku busa.

Iki kiganiro cyatinze kumvkana mu Rwanda ku mpamvu zitaramenyakana n’ubwo ahabereye uyu mukino n’ikiganiro muri Tunisia hari abanyamakuru baturutse mu Rwanda.

Umutoza yabajijwe ibibazo byatumye ikipe atoza inyagirwa asubiza adaciye ku ruhande impamvu yanyagiwe ibitego 4 ku busa.

“Ikipie ikinisha abakinnyi bakiri bato benshi bari munsi y’imyaka 20, kandi baguzwe mu makipe aho batakinaga…” Umutoza Adil abajijwe impamvu batagura umukinnyi utsinda ibitego ukomeye yasubije umunyamakuru ati:

“ Rutahizamu arahenda…, niyo mpamvu tutaragera ku meza y’amakipe y’ibihangange muri Afurika.” Umutoza Adil akomeza abwira abanyamakuru ko ikipe ifite umushinga wo mu gihe kigereranyije Projet a moyen terme

Usibye ibi yavuze bitavuzweho rumwe na benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda banibajije ku myaka y’abakinnyi be yatangaje nkaho yatanze urugero kuri Manishimwe Djabel, avuga ko afite imyaka 21,5.

Ikipe ya APR fc imaze imyaka irenga 5 ikinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa ikaba inafite gahunda yo gukomeza uyu murongo. Gusa kuva yatangira uyu murongo igura abakinnyi beza imbere mu gihugu n’abakina hanze y’igihugu kuko nk’umwaka ushize yaguze Tuyisenge Jacques wafatwaga nka rutahizamu wambere w’umunyarwanda.

APR fc yasezerewe mu mikino ya Championslleague izakina n’ikipe ya Belkane yo muri Marocc mu muikino yo guhatanira kujya mu matsinda ya Caf Confederation cup.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwanda’s economic recovery fund timely
Next articleHakuzimana Rashid avuga ko atari bwitabe RIB

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here