Home Amakuru Arsene Wenger wamamaye muri Arsenal ari mu Rwanda

Arsene Wenger wamamaye muri Arsenal ari mu Rwanda

0

Arsene Wenger wamenyekanye nk’umutoza wa Arsenal akanakora uduhigo twinshi mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza no ku Isi yose ari mu Rwanda.

Uyu mutoza ufite agahigo kihariye ko kuba yararangije shampiyona y’ubwongereza adatsinzwe mu mwaka w’imikino wa 2003-2004 ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’abayobozi ba Caf igomba kubera i Kigali kuri uyu wa gatandatu taliki 15 Gicurasi 2021.

Arsene Wenger ari mu Rwanda nk’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri FIFA. iyi nama ya CAF yitabiriwe n’abandi bayobozi bo muri FIFA nka Perezida wayo Infantino n’abandi.

CAF ivuga ko mu bizigwa harimo igitekerezo cyo gushyiraho irushanwa ry’umupira w’amaguru rizajya ruhuza amashuri “Pan-African Schools Football Championship”, ibijyanye n’amasezerano yasinywe hagati y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF, n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Arsene wenger muri imwe muri hotel z’i Kigali
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Joe Biden yavanyeho agapfukamunwa muri Oval Office
Next articleSobanukirwa byimbitse imikino ya BAL igiye kubera muri Kigali Arena
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here