Home Politike AU:Perezida Tshisekedi yahawe inshingano nshya zo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe

AU:Perezida Tshisekedi yahawe inshingano nshya zo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe

0

Félix Tshisekedi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangiye imirimo yo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) inshingano azamarana umwaka umwe.

Uko mwaka utashye, ibihugu byose bya Afurika bihurira mu Nama Rusange ihuza abakuru b’ibihugu bakaganira ku bibazo byibasiye uyu mugabane. Muri iyo Nama kandi hatorwa Umuyobozi mushya w’uwo Muryango, akaba agomba kumara umwaka umwe ku butegetsi.

Ubwo hateranaga nama ya 34 y’uyu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida Tshisekedi yahawe izi nshingano, aho asimbuye Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wari usanganywe izo nshingano.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Tshisekedi ategerejweho uruhare runini mu gufasha Umugabane wa Afurika kubona inkingo z’icyorezo cya Coronavirus, dore ko manda ye izarangwa cyane n’ibikorwa by’ikingira ry’iki cyorezo.

Bimwe mu byitezwe kuri uyu muyobozi mushya wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ni gukomeza guteza imbere Isoko Rusange rya Afurika ryatangijwe ku itariki ya 1 Mutarama uyu mwaka, akaba ari we muyobozi wa mbere ugiye kuyobora uyu Muryango nyuma y’isinywa ry’amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika, AfCFTA.

Perezida kagame yatanze raporo muri iyi nama

Mu Nama ya 34 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iri guhuza abayobozi bakuru b’igihugu bya Afurika mu kuganira ku bibazo byugarije uyu Mugabane, Perezida Paul Kagame yatanze raporo igaragaza aho amavugurura y’inzego nkuru z’uwo Muryango ageze.

Muri aya mavugurura, Perezida Kagame n’itsinda rye babanje kugaragaza ibibazo bituma imikorere y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe idatanga umusaruro, bavuga ko kuba Umuryango ufite intego ushaka kugeraho nyinshi icya rimwe, inzego zawo zikaba zitagira imikorere isobanutse neza ndetse nta n’uburyo bw’amafaranga bukunze guteganywa mu gutera inkunga imishinga y’Umuryango, ari imbogamizi zikomeye.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuyobozi wa Gereza ya Kigali iba i Mageragere yatawe muri yombi
Next articleGukoresha amarozi ni ukwandavura -Perezida Kagame aganiriza Amavubi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here