Home Uncategorized Ba Gitifu b’Utugali na bo bagiye kujya bamenyakanisha umutungo ku muvunyi

Ba Gitifu b’Utugali na bo bagiye kujya bamenyakanisha umutungo ku muvunyi

0

Kuri uyu wa gatatu inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite watoye umushinga w’itegeko rigenga imenyekanisha mutungo risimbura itegeko ryari risanzweho. Abanyamabanga nshingwa bikorwa b’Ubutugali biyongereye ku basanzwe bamenyekanisha imutungo yabo ku rwego rw’umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, avuga ko bishinmira itegeko rishya jkuko ririmo impinduka nyinshi nk’ibihano ku batashoboye gusobanura inkomoko y’imitungo yabo, abatinze kubikora n’abatabikoze. muri iri tegeko kandi harimo ko n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugali nabo bazanya bamenyekanisha imitungo yabo ku muvunyi mukuru burimwaka.

Mu itegeko ryari risanzweho, umuyobozi utamenyekanishaga umutungo, uwatindaka kuwumenyekanisha n’uwasobanuraga nabi byahanishwaga kwihanangirizwa mu gihe muri uyu mushinga mushya w’itegeko riteganya ko bazajya bahanishwa gukatwa umushara w’amezi atatu nyuma yo gusabwa ibisobanuro mu minsi 10.

Umuvunyi mukuru Nirere Madeleine avuga ko  icyiciro cy’abanyamabanga nshingwabikorwa b’ubutagali cyari cyaribagiranye mu bamenyekanisha umutungo wabo ku Muvunyi kandi ari ngombwa.

“Nk’abantu begereye abaturage no kwegereza abaturage ubuyobozi bafite ibyo bashinzwe  bishobora kubaha icyuho cya ruswa cyangwa akarengane, niyo mpamvu tuvuga ko nabo bagomba gukora imenyekanisha mutungo, iri tegeko ni igikoresho mu gukumira ruswa.” Nirere akomeza avuga ko indi mpamvu yateye iri vugurura ariko uko amategeko yagengaga imenyeknisha mutungo yari menshi atandukanye bikaba byiza ribaye rimwe ribumbatiye ibijyanye n’imenyekanisha mutungo byose.

Kubijyanye n’ubwitabire mu kumenyekanisha umutungo mu mwaka ushize hari abayobozi barenga 40 batuwumenyekanishije mu mwaka w’ingengo y’imari ushize. Umuvunyi mukuru avuga ko abo 40 aribo bagiye guheraho bibutswa batabikora imishahara yabo igatangira gufatirwa.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu bagera ku 14650. Mu itegeko risanzweho iyo umuyobozi yananirwaga gusobanura inkomoko y’umutungo we yajyanwaga mu nkiko ashinjwa  ibyaha byo kumunga ubukungu yahamwa n’icyaha umutungo we ataboneye ibisobanuro ukagurishwa ibivuyemo bigashyirwa mu isanduku ya leta, umutungo wundi yaboneye ibisobanuro ugakurwamo ihazabu yaciwe n’urukiko. muri iri tegeko rishya mbere yo kugezwa mu nkiko hazajya habanza gufatirwa umushahara we w’amezi atatu.

Umuvunyi mukuru avuga ko bafite ibirego 38 bari gukurikirana by’umwaka ushize, hiyongereho ibindi birego 15 uru rwego rwahaye urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB muri gicurasi uyumwaka by’abayobozi bananiwe gusobanura inkomoko y’imitungo yabo

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida wa Tanzania Samia Suluhu ategerejwe i Kigali
Next articleNiyonzima Haruna yabonye ikipe nshya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here