Home Uncategorized Ba Perezida babiri b’u Rwanda basohotse perezidansi bajya gufungwa, dore n’abandi banyafurika...

Ba Perezida babiri b’u Rwanda basohotse perezidansi bajya gufungwa, dore n’abandi banyafurika byabayeho

0

By Charles Ndushabandi

Kuba perezida ni icyubahiro gikomeye kuko mu gihugu niwowe uba uri hejuru y’abandi baturage bose ndetse no ku Isi uba uri umuntu wubashywe kuko ariwo mwanya ukomeye kugeraho mu bihugu byose.

Gufungwa mbere ukazaba perezida birumvikana kuko iyo ubiharanira utarabigeraho hari uwo uba ushaka gukuraho aba agomba kugufunga kuko usibye gufungwa uba ushobora no kwicwa. Gusa kubanza kuba perezida nyuma ugafungwa niyo aba ari inkuru kuko wagakwiye gutegura neza imbere hawe.

Urutonde ni rurerure rw’abavuye muri perezidansi bakajya muri gereza ariko twaguhitiyemo aba. Uru rutonde ruriho abanyarwanda babiri n’Abarundi babiri babanje mu buryohe bwa perezidansi bagakurikizaho ubusharire bwa gereza.

  1. Michel Micombero; yategetse Uburundi kuva 1966 kugeza 1976 ahita ajyanwa muri gereza ya Mpimba umwaka umwe
  2. Mohamed Morsi; yategetse Misiri hagati ya 2012 na 2013 ahita avanwaho arafungwa kugeza apfiriye muri gereza mu mwaka w’2019.
  3. Mugabe, Robert;  kuva mu 1981 yari minisitiri w’intebe wa ahita aba umutegetsi mukuru wa Zimbabwe kuva 1987 kugeza 2017 ahita afungirwa iwe kuva 2017 kugeza  yitabye Imana muri 2019
  4. Olusegun Obasanjo, uyu yategetse Nigeria inshuro ebyiri zitandukanye kuko ku  nshuro yambere hari hagati y’umwaka  w’1976-1979 afungwa hagati y’umwaka w’ 1993 kugeza 1998 yasohotse muri gereza arongera ahabwa icyizere cyo kuyobora Nigeria kuva 1999 kugeza 2007.
  5. Omar Al-Bashir; yayoboye Sudan kuva mu 1989 kugeza 2019 kuva avuye ku butegesti kugeza uyu munsi ari muri gereza.
  6. Pasteur Bizimungu;  yategetse u Rwanda kuva mu 1994 kugeza mu mwaka w’2000 ubwo yavagaho yeguye yahise afungwa kuva 2001 kugeza 2007 ubwo yafungurwaga ku mbabazi za perezida.
  7. Laurent Gbagbo; yatagetse Cote d’Ivoir hagati y’umwaka wa 2000 na 2011 ahita afungwa kuva 2011 kugeza 2019
  8. Alphonse Massamba-Débat; yayoboye Congo Brazzaville hagati (1963-1968) afungwa 1977
  9. Bokassa, Jean-Bédel; yayoboye Central Africa igihe kinini kuko hagati y’umwaka w’ 1966–1976 yari perezida nyuma yaho hagati y’umwaka w’1976–1979 aba umwami w’abami, yavuyeho afungwa kuva 1986 ababarirwa mu 1993  
  10. Gregoire Kayibanda; yategetse u Rwanda 1961-1973 afungwa kuva 1973 kugeza 1976 gusa we yafungiwe mu rugo gusa.
  11. Haile Selassie; umwami w’abami wa Ethiopia kuva  1930 kugeza 1974 afungirwa iwe mu rugo kuva 1974 kugeza 1975
  12. Habré, Hissène; yategetse Tchad kuva 1981 kugeza 1990 afungwa kuva 2005 kugeza uyu munsi.
  13. Hosni Mubarak;  yategetse Misiri kuva 1981 kugeza 2011 afungwa kuva 2011 kugeza 2017  yitabye Imana muri 2020
  14. Jean-Baptiste Bagaza; yategetse uburundi kuva 1976 kugeza 1987 afungwa kuva 1997 kugeza 2016 mu mwaka yitabiyeho Imana.

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMusanze: Christians are happy to go to Easter again
Next articleKonti z’abakoresha Facebook miliyoni 533 zibwe amakuru, reba nawe niba uri mu bibwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here