Home Ubutabera Bamporiki azize mukaru y’iwabo i Nyamsheke

Bamporiki azize mukaru y’iwabo i Nyamsheke

0

Bamporiki Edouard, wari umunyamabanga wa leta muri ministeri y’urubyiruko n’umuco yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 n’urukiko rukuru nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Mu bujurire bwe Bamporiki yanenzwe na benshi ubwo yageranyaga miliyoni icumi (10) yahawe ngo afunguze umugore wa Gatera wari ufunzwe n’igihumbi kimwe kigura icyayi cya mukaru i Nyamasheke aho avuka. Ibi benshi babifashe nko kwishongora.

Nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60, Bamporiki Edouard yajuririye iki gihano avuga ko ari kinini ariko n’urukiko rukuru kuri uyu wa 23 Mutarama rwemeje ko agomba gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda

Urubanza rwa Bamporiki wari ushinzwe umuco muri guverinoma wajuririye ibyaha yari yahamijwe byo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze no kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya rwakurikiwe n’abantu benshi kuko n’ubusanzwe yakurikirwaga cyane kubera ibiganiro yatangaga ahantu hatandukanye no kumbuga nkoranyambaga.

Urukiko rukuru rwahamije Bamporiki Edouard, ibyaha bibiri ariko kubera impurirane mbonezamugambi yahaniwe icyaha cyiruta ibindi ari cyo cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite

Bamporiki yari umwe mu bakomeye muri guverinoma ukurikije imiterere ye n’aho yanyuze mbere yo kugera muri guverinoma harimo kuba umudepite, kuyobora itorero ry’igihugu, kwandika ibitabo no gukina amakinamico, ubuhamya butandukanye yagiye atanga ahanini bushingiye ku kubanisha neza abanyarwanda n’ibindi.

Mu rubanza rwa Bamporiki umushinjacyaha mbere yo gutangira kumushinja yasabye umucamanza kwitondera amagambo ya Bamporiki kuko asanzwe ari umusizi.

Bamporiki winjiye mu mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’umwaka w’i 2000 ahinjiranye amafaranga 300 akatiwe gufungwa amaze igihe atangaje ko afite amafaranga arenga miliyari.

Bamporiki yemera ko yari komisiyoneri w’inkiko n’imyubakire

Mu kwisobanura Bamporiki yavuze ko miliyoni 10 yahawe ngo afunguze umugore wa Gatera Norbert, atari menshi kuko iyo abakire bahuye ( Bamporiki na Getara ) basangira Champaign badasangira mukaru y’igihumbi nk’abaturage b’i Nyamasheke.

Aha Bamporiki yavuze ko icyo yemera yakoze nk’icyaha ni uko yakiriye amafaranga menshi atamewe mu itegeko rigena imyitwarire y’abayobozi ( iri tegeko risaba abayobozi kutakira impano zirengeje ibihumbi 100).

Ku byo gufunguza umugore wa Gatera Norbert Bamporiki avuga ko ibyo yakoze bwari ubuvugizi bwo kumufunguza ariko ko atari afite ubushobozi bwo gukoresha ubutabera ngo umuntu ufunzwe afungurwe.

Naho kubyo kwakira indonke ngo afunguze uruganda rwa Gatera rwari rufunzwe, Bamporiki, yavuze ko ntaho ahuriye n’imyubakire ko nabwo amafanga yahawe yari komisiyo yo guhuza Gatera Norbert n’abagombaga kumufungurira uruganda rwari rufunzwe kubera kubukwa mu buryo butemewe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame ntagihuye na Tshisekedi nk’uko byari biteganyijwe
Next articleBamporiki arijyana muri gereza cyangwa ategereza Polisi imufate?
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here