Home Ubutabera Bamporiki wafunguzaga abandi nawe arajuririra kudafungwa

Bamporiki wafunguzaga abandi nawe arajuririra kudafungwa

0
Bamporiki Edouard wahawe miliyoni icumi agafunguza umugore wa Gatera wari ufungiwe kubaka mu buryo butemewe nawe ubu ari mu rukiko ajuririra kudafungwa

Kuri uyu wambere taliki ya 19 Ukuboza,Bamporiki Edouard wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe umuco arongera kugaragara imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ajuririra igihano yakatiwe cyo gufungwa imyaka ine n’ihazabu ya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku wa 30 Nzeri nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije Bamporiki ibyaha bibiri birimo kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko  mu nyungu ze bwite. Bamporiki yashyikirije ubujurire bwe urukiko ku wa 25 Ukwakira.

Ku ikubitiro ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya miliyoni 200, ariko umwunganizi we Habyarimana Jean Baptiste asaba urukiko kumusubikira ibihano kuko yaburanye yemera ibyaha anorohereza inkiko.

Inteko y’abacamanza baburanishije uru rubanza mu gusoma umwanzuro  bavuze ko baramutse bahaye Bamporiki ibihano bisubitse ntasomo baba batanze kuri rubanda mu gihe umuntu wari ushinzwe umuco akoze ibyaha nabihanirwe.

Kuva muri Gicurasi Bamporiki Edouard yirukanwe muri Guverinoma afungiwe iwe mu rugo kuko usibye mu rukiko ntahandi hantu mu ruhame yigeze agaragara kuva icyo gihe.

Uko ikirego cye cyari giteye

Mu iburanisha ryabaye ku ya 21 Nzeri, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko uburyo Bamporiki yasabye ruswa umucuruzi Norbert Gatera, amusezeranya ko azamufasha kugira ngo Umujyi wa Kigali ufungure uruganda rwe rwari rwarafunzwe kubera ko rutujuje ibyangombwa bisabwa.

Mbere yo kuburana abunganira Bamporiki babanje kugaragaza imbogamizi bavuga ko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rudafite ubushobozi bwo kuburanisha uru rubanza ko rugomba kuburanishirizwa mu rukiko rwibanze. Urukiko rwatesheje agaciro izi mbogamizi rugaraza ko rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza ruhita rukomeza.

Abunganira Bamporiki babwiye urukiko ko ntakimenyetso kigaragaza ko yakoresheje umwanya yarimo mu kwakira ruswa ko ahubwo yahawe igihembo (Commission)  nyuma yo guhuza Gatera n’abayobozi b’umujyi wa Kigali bagombaga kumufungurira uruganda.

Ubushinjacyaha bwerekanye ko umwanya w’ubuminisitiri Bamporiki yari afite wamworohereje kumvisha abantu bari munsi ye mu bijyanye n’ubuyobozi gukora uko we abyifuza, ibyo bikaba ari ugukoresha nabi umwanya yari afite muri Leta.

Urukiko rwumvise uburyo Bamporiki yakomeje kotsa igitutu umushoramari Gatera ngo atange amafaranga angana na miliyoni 5 n’andi miliyoni 10 Gatera yari yarahaye undi muyobozi muri Leta utaratangajwe amazina mu rukiko.

Aya mafaranga yose Gatera yari yaratanze yatumye abona ko yashutswe kuko yasanze amaze gutanga amafaranga y’umurengera bityo ahitamo kujya kuregera urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Urukiko rwabwiwe ko ku ya 20 Mata, Gatera yatanze ikirego mu biro by’ubugenzacya(RIB), avuga ko abangamiwe na Bamporiki umubwira  ko uruganda rwe ruzafungwa burundu mu gihe atishyuye amafaranga asabwa.

Ubushijacyaha kandi bwaneretse urukiko andi mafaranga agera kuri miliyoni 10 Gatera yahaye Bamporiki kugirango afunguze umugore wa Gatera wari ufunzwe azira kubaka uruganda mu buryo butemewe.

Ku gufunguza umugore wa Gatera wari ufunzwe, Bamporiki yoreguye avuga ko we yakoze ubuvugizi kugirango afungurwe, ibi ni nabyo byashingiweho n’abamwunganira bavuga ko Bamporiki yahembwe kubera ibyo yakoze kandi ko nta cyaha kirimo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleLeta y’u Rwanda yarezwe mu rukiko isabwa guhindura amategeko
Next articleUrukiko rwemeje ko Ubwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here