Home Amakuru Bamufunguye agizwe umwere yanga kuva muri gereza

Bamufunguye agizwe umwere yanga kuva muri gereza

0

Umunyedini w’umuyisilamu yasabye urukiko rwo muri Kenya kutamurekura n’ubwo yagizwe umwere ku byaha by’iterabwoba yakekwagaho.

Sheikh Guyo Gorsa Buru yatawe muri yombi muri Mutarama 2018 mu majyaruguru ya Kenya akurikiranyweho gutunga ibikoresho by’ umutwe w’iterabwoba no gukorana n’umutwe w’abarwanyi wa al-Shabab.

Ariko kuri iki cyumweru, urukiko rwaramurekuye ruvuga ko ubushinjacyaha bwananiwe kwerekana ibimenyetso bimuhamya icyaha.

Icyakora uyu mu shehe yanze kuva muri gereza izwi cyane ya Kamiti avuga ko atinya ko nyuma yo gusohoka muri gereza Leta yazamwica.

Uyu mupadiri yavuze ko ashobora gushimutwa akicwa na leta amaze kurekurwa.

Umucamanza mukuru yategetse ko ashobora kuguma muri gereza mu gihe kitarenze iminsi 30 nyuma akarekurwa.

N’ubwo zaba ari muri gereza muri iki gihe cy’imisni 30 agomba kwishyura icumbi n’ibiribwa azahererwamo.

Bwana Buru yatanze ikirego mu rukiko rukuru asaba ko yacungirwa umutekano  na leta mu gihe azaba afunguwe.

Raporo iherutse gukorwa na Amnesty International n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ishinja  abapolisi ba Kenya kugira ubugome n’ubwicanyi ndengakamere no gushimuta abantu . Polisi irahakana ibyo ishinjwa

Mu 2013, umuyobozi mu idini ya Isilamu muri Kenya sheke Ibrahim Rogo Omar yarasiwe mu mujyi wa Mombasa ku cyambu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yirukanye Bamporiki Edouard muri guverinoma
Next articlePerezida Kagame yasubije Bamporiki wiyemereye ko yariye ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here