Home Imikino Bayern Munich yisasiye Barca biyihesha kugera muri kimwe cya kabiri k’irangiza

Bayern Munich yisasiye Barca biyihesha kugera muri kimwe cya kabiri k’irangiza

0
Abakinnyi ba Bayern Munich bishimira igitego (foto net)
Abakinnyi ba Barcelona bahuye n’uruva gusenya (foto net)

Ikipe ya Barcelona itsinzwe ku buryo butazibagirana mu mateka; bikaba biteganijwe ko ku ya 19 Kanama 2020, Bayern Munich izacakirana na Manchester City cyangwa ikipe ya Lyon muri kimwe cya kabiri kirangiza
Mu mukino udasanzwe w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi rizwi nka Champions League.

Bayern Munich yisasiye Barcelona itayibabariye iyinyagira ibitego 8 kuri 2 bituma igera muri kimwe cya kabiri kirangiza, itsindiye i Lisbonne mu gihugu cya Espagne.

Mu gice cya mbere;

Abakinnyi ba Bayern Munich bishimira igitego (foto net)

Thomas Muller (Bayern Munich) yatsinze igitego ku munota wa kane, ariko bidatinze
David Alaba (Barcelona) wishyuye ku munota wa 7, igice cya mbere kirangira gityo.

Mu gice cya kabiri;

Ivan Perisic (Bayern Munich) ku munota wa 22 yanyeganyeje inshundura,
Serge Gnabry (Bayern Munich) agishyirmo ku munota wa 28
Thomas Muller (Bayern Munich) yongeramo ikindi ku munota wa 31
Luis Suarez (Barcelona) yishyuye icya 2 ku munota wa 57 bitera akanyabugabo Barcelona,
Joshua Kimmich (Bayern Munich) ku munota wa 63′
Robert Lewandowski (Bayern Munich) ku munota wa 82′ nyuma yo gusuzuma neza VAR,
Philippe Coutinho (Bayern Munich) ku munota wa 85′
Philippe Coutinho (Bayern Munich) ku munota wa 89′
Umunyezamu wa Barcelona, ubwo Philippe Coutinho, yanyeganyezaga inshundura inshuro ebyiri ku munota 85 na 89, igitego cya munani ari nacyo cya nyuma bikurura umujinya mwinshi mubasimbuye benshi ba Barcelona, bagaragaje ishyaka ryinshi kurusha bagenzi babo bakinana mukibuga mu minota ishyira 90.
Nyuma y’umukino amakuru ari kuvugwa ni uko umutoza wa Barcelona Quique Setien ashobora kwirukanwa nyuma yo kwandagazwa bitazibagirana mu mateka ya Barcelona mugihe Bayern Munich yo ihabwa ikizere nkikipe ishobora kuzegukana igikombe cy’irushanwa ry’amakipe yabaye ayambere iwayo ku mugabane w’Uburayi Champions League.

Mpore Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmb. Nduhungirehe Olivier aracyafitiwe icyizere
Next articleMugesera na Minisitiri w’uburezi bafite ibyo bahuriyeho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here