Home Amakuru Biravugwa ko Perezida wa Centarafrica Touadera, yabyaranye n’umusirikare w’umunyarwandakazi

Biravugwa ko Perezida wa Centarafrica Touadera, yabyaranye n’umusirikare w’umunyarwandakazi

0

Iby’urukundo rwa Perezida Touadera n’umursirikare w’umunyarwandakazi byatangiye kuvugwa mu mwaka w’ 2019, ubwo iki gihugu cyiteguraga kujya mu matora y’abadepite n’ay’umukuru w’Igihugu yo mu Kuboza 2020. Perezida Touadera asanzwe abana ku mugaragaro n’abagore babiri mu nzu imwe.

Kuva mu 2016 nibwo uyu mukuru w’Igihugu yatangaje ko abana n’abagore babiri ibintu nabyo bitakiriwe neza na benshi. Ariko muri 2019, umubano mushya n’undi musirikare w’umunyarwanda wari mu butumwa bw’akazi nawo watangiye kunugwanugwa bibaza cyane umugore we wa mbere.

Uyu munyarwandakazi wari mu butumwa bw’akazi bw’umuryango w’abibumbye yari afite inshingano zo kurinda Brigitte Touadera (Umugore wambere wa perezida Touadera).

Gutwita k’uyu munyarwandakazi inda ya Perezida Touadera bivugwa ko byateje impagarara mu rugo rwa Perezida n’ubwo umugore we yayobewe uko umugabo we yateye inda umurinzi we.

Brigitte Touadera nyuma yo kumenya ko umugabo we yabyaranye n’umunyarwandakazi yagize ati: “Sinshobora kubyemera. Umukobwa yahoraga iruhande rwanjye kugeza ngiye  kuryama  nkabona kumurekura nawe akajya kuruhuka. Ariko sinzi uburyo Touadera yabigezeho. Byongeye kandi kuri ubu aratwite bivuze ko babonanye inshuro zitabarika ”.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bagize umuryango wegereye Brigitte, ngo ingendo zose za Perezida Touadera akorera i Kigali mu kunoza umubano w’ibihugu byombi ziba zinagamije kujya gusura umugore we wa gatatu n’umwana we. Aya makuru akomeza avuga kandi ko Touadera yaguriye uyu munyarwandakazi inzu ihenze mu mujyi wa Kigali nk’impano yo kumubyarira.  

Ikinyamakuru Corbeau dukesha iyi nkuru kivuga ko uyu munyarwandakazi watewe inda na Touadera yatangiye inshingano zo kurinda umugore we mu mwaka w’i 2019, agitangira izi nshingano mu kwezi  kwa mbere yahise abengukwa n’umukuru w’Igihugu Faustin Archange Touadera nawe ntiyitesha amahirwe yo gukundana n’umukuru w’Igihugu.

Uyu mugabo   bivugwa ko atatinze kugaragariza amarangamutima arenze uyu munyarwandakazi yirengagije abagore be babiri basanganwe aribo Brigitte na Tina atera inda uyu munyarwandakazi.   Umukobwa yarasamye maze yibaruka umwana mwiza nyuma y’amezi make. Ariko abo bagore bombi bemewe b’umukuru w’igihugu ntibishimiye uyu mukeba wabo mushya.

Amakuru avuga ko umwana wa Perezida Touadera n’umusirikare w’umunyarwanda amaze umwaka urenga kandi umwana akaba arerwa mu Rwanda na se niho amusanga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHashize amasaha menshi abakoresha Whatsapp, facebook na Instagram bari mu gahinda
Next articleUmunyamakuru Jado Castar agiye gutangira kuburana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here