Home Imikino Bizimana Djihadi yabonye indi kipe i Burayi

Bizimana Djihadi yabonye indi kipe i Burayi

0

Bizimana Djihadi umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’iminsi mike atangaje ko atandukanye na Waaslanda Bereveren yo mu Bubiligi yari amazemo imyaka itatu yabonye indi kipe yo mu cyiciro cya kabiri muri iki Gihugu .

Bizimana Djihadi wari umaze igihe kini atagaragara mu kibuga mu Gihugu cy’Ububiligi byemejwe ko yerekeje mu ikipe nshya yitwa KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri.

Iyi kipe yavuze ko ari umukinnyi wa kabiri iguze muri iyi mpeshyi akaba yasinye imyaka ibiri ishobora kuzongerwa bitewe n’uko azitwara. Nta byinshi ku masezerano ye byatangajwe nk’ayo yaguzwe cyangwa umushahara azajya ahembwa.

Umutoza Wim De Decker, ugiye gutoza Bizimana amwizeye nk’uzamufasha guteza ikipe ye imbere nawe akigaragaza.

“Djihad afite uburambe bw’imyaka myinshi mu cyiciro cya mbere cy’Ababiligi, birumvikana ko ari inyongera ku ikipe yacu. Afite inyota yo gukomeza gukina, arihuse kandi afite imbaraga, kandi nizeyeko agiye kwerekana ubushobozi bwe hano.”

Bizimana yagaragaje amafoto ari gusinyira iyi kipe anigaragaza yambaye umwenda w’iyi kipe ku kibuga cyayo. Uyu mukinnyi wafatwaga nk’inkingi y amwamba mu ikipe y’Igihugu Amavubi ntiyagaragaye mu mikino ibiri iheruka kubera umusaruro we utari mwiza mu kibuga.

KMSK Deinze yasoje ku mwanya wa gatanu muri shampiyon y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi mu mwaka w’imikino ushize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMu myaka 25 ishize nibwo u Rwanda rugeze habi mu bukungu –Dr. Kayumba Christopher
Next articleMashami yahamagaye abakinnyi 8 bakina i Burayi asiga Sugira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here