Home Ubukungu BNR yongereye umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi

BNR yongereye umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi

0

Banki Nkuru  y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, umuntu ukoresha sheki ye ku giti cye, yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, aho avuye kuri miliyoni imwe ku munsi.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, ni bwo BNR yari yatangaje ko amafaranga ntarengwa umuntu yemerewe kubikuza akoresheje sheki atarenga miliyoni imwe, bikaba byari mu rwego rwo gushyira mubikorwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

BNR kandi yatangaje ko umuntu wasinyiwe sheki, we yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri.

Ibi byakozwe ari nk’igisubizo cy’ubusabe bw’abantu batandukanye cyane cyane abakora imirimo ijyanye n’ubucuruzi, basabaga ko umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi wakiyongera. kugira ngo babashe kongera ibicuruzwa byabo no kuziba icyuho bari bamazemo igihe kitari gito badakora kubera impamvu z’ingamba za leta zo kwirinda ikwirakwizwa rya covid-19.

Ndatimana Absalom

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyorezo nka COVID19 byahozeho-Muhs
Next articleAbandi bayobozi bubikiwe imbehe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here