Home Amakuru Bobi Wine yasohoye indirimbo abwiriramo Perezida Museveni amahano ye

Bobi Wine yasohoye indirimbo abwiriramo Perezida Museveni amahano ye

0
Opposition presidential challenger Bobi Wine walks to speak to media, after security forces withdrew from outside his home, in Magere, near Kampala, in Uganda, Tuesday, Jan. 26, 2021. An attorney for Bobi Wine says Ugandan soldiers have withdrawn from the opposition presidential challenger’s home the day after a judge ruled that his house arrest was unlawful. But the attorney tells The Associated Press that security forces can still be seen in the village near the candidate’s property outside the capital, Kampala. (AP Photo/Nicholas Bamulanzeki)/NAI102/21026420932298//2101261251

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda akaba n’umucuranzi Bobi Wine aherutse gusohora indirimbo yise Ogenda, ijambo ry’ikigande risobanurwa ngo “Uzagwa”.

Avuga ko iyi ndirimbo yakorewe mu buryo butaziguye amatwi ya Perezida Yoweri Museveni kubera ko yateye umugongo ibitekerezo bya Bobi Wine byo kuzana demokarasi muri iki gihugu.

Bobi Wine yabwiye avuga ko kuri Afurika ko agomba gushyira ahagaragara ibyaha byakozwe ku butegetsi bwa perezida Museveni yifashishije amashusho y’iyi ndirimbo ye nshya.

Ati: “Ubutegetsi bwa Museveni bwashoye amafaranga menshi kugira ngo bahishe ayo mahano niyo mpamvu natwe tugomba kuyagaragaza uko dushoboye.”

Bobi Wine yavuze ko itangazamakuru ryo muri Uganda ritsikamiwe ubu inzira yonyine yo kwerekana ububi bw’ubutegetsi ari ukubinyuza mu ndirimbo.

Ati: “Ubutabera bushobora kubaho gusa iyo dushyize ahagaragara ibyaha, niyo mpamvu dukomeje kubigaragaza, niyo nzira yonyine dushobora kubirwanyamo”.

Robert Cyguklanyi uzwi cyane ku zina ry’ubuhanzi nka Bobi Wine amaze igihe yariyemeje kurwanya Perezida Museveni mu buryo bwose bushoboka nyuma yo kwiyamamariza kuyobora iki Gihugu agatsindwa akavuga ko yibwe amajwi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmajyaruguru: Muri 2024 abana bagwingiye bazaba baragabanutseho icya kabiri
Next articleAbanyamakuru Taifa na Karenzi bemeje ko bacecekeshejwe na Minisiteri ya Siporo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here