Home Uncategorized Boko Haram yemeje ko umuyobozi wayo yapfuye

Boko Haram yemeje ko umuyobozi wayo yapfuye

0

Hashyizwe ahagaragara amashusho y’umutwe w’iterabwoba wo muri Nigeria Boko Haram, yemeza urupfu rw’umuyobozi wacyo, Abubakar Shekau.

Mu kwezi gushize, umutwe uhanganye nawo wavuze ko Shekau yishwe mu gihe cyo guhangana n’abarwanyi bayo.

Abategetsi ba Nigeria ntacyo batanze ku bisobanuro.

Iyi videwo yiyongera kubimenyetso byerekana ko Shekau yapfuye mu bitero by’icyo gihe.

Muri clip yiminota itatu yabonywe ifitwe n’ibinyamakuru bitandukanye, igaraza umugabo wambaye imyenda yera yambaye igitambaro cy’umukara asoma itangazo ry’urupfu rwa  Shekau ku rupapuro.

Yegereye abarwanyi benshi bafite imbunda n’amasasu, bahagaze ahantu bigaragara ko ari icyaro.

Ibendera ry’umukara wa Boko Haram naryo riragaragara muri ayo mashusho.

Uyu mugabo uvuga ko ari umuyobozi wa Boko Haram Bakura Modu, uzwi kandi ku izina rya Sahalaba.

Abasesengura umutekano bemeza ko ashobora kuba umuyobozi mushya w’uyu mutwe.

Benshi bari bizeye ko urupfu rwa Shekau ruzatuma imirwano ihagarara hagati ya Boko Haram na leta ya Nigeria.

Gusa iyi videwo yerekana ko atari ko byagenze.

Shekau yayoboye Boko Haram imyaka irenga 10 kandi yari azwi cyane mu gushimuta abakobwa barenga 200 i Chibok, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, mu 2014.

Kuva Boko Haram yashingwa mu 2009, yagabye igitero mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, kandi igaba ibitero mu muri Tchad, Nigeria na  Cameroon.

Muri Nigeria, ibitero by’iterabwoba byakukye abantu  mu byabo barenga miliyoni ebyiri kandi bihitana nibura 30.000.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKeneth Kaunda wategetse Zambia igihe kirekire yapfuye
Next articleUmuyobozi wa Gereza wacuruzaga imfungwa z’abagore yahagaritswe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here