Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha ICC,rwatangaje ko Bosco Ntaganda yageze muri gereza yo mu Gihugu cy’Ububiligi aho agiye kurangiriza igifungo yakatiwe cy’imyaka 30. Yageze mu Bubiligi avuye ku cyicaro cy’uru rukiko mu Buholandi aho yari amaze igihe afungiwe.
Mu mwaka w’i 2019 nibwo Ntaganda Bernard w’imyaka 49 y’amavuko yahamijwe ibyaha byo kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Congo. Ni ibyaha yakoze mu myaka y’i 2000.
Mu itangazo rya ICC ivuga ko “”Bwana Bosco Ntaganda yimuriwe mu … Bwami bw’Ububiligi kugira ngo arangirize yo igihano cye cy’igifungo muri gereza yaho ya Leuze-en-Hainaut”.
Ububiligi nicyo gihugu cyakolonije Congo.
Umwanditsi w’uru rukiko, Peter Lewis yagize ati: “ICC ishingiye ku nkunga ituruka mu bihugu kugirango ishyire mu bikorwa ibihano byabo yakatiye kandi irashimira cyane ubufatanye n’bushake bwa guverinoma y’Ububiligi muri uru rubanza.”
Ntaganda wavukiye mu Rwanda yahamijwe ibyaha bitanu byibasiye inyokomuntu n’ibyaha 13 by’intambara, birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu no gushyira abana mu gisirikare.
Byinshi mu bindi byaha yahamijwe bijyanye n’ubwicanyi bwakorewe abaturage mu Karere ka Ituri gakize cyane muri DR Congo.
Ntaganda yahoze ari jenerali w’ingabo za Kongo, Ntaganda yabaye mu bimbere bashinze umutwe w’inyeshyamba wa M23, waje gutsindwa n’ingabo za leta ya Kongo mu mwaka wi 2013.
Nyuma ya 2013 Ntaganda yabaye umuntu wambere wishyiikirije urukiko rwa ICC nyuma y’uko yari avuye muri Congo ahungira muri Ambasade ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda ayisaba kumushikiriza uru rukiko rwamuhigaga.