Home Ubukungu BRD yasabye abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru bibuka abakene bakiri mu mwijima

BRD yasabye abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru bibuka abakene bakiri mu mwijima

0

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD, yatangije gahunda nshya yo gucanira imiryango 10,000 y’abakene bari mu cyiciro cyambere cy’ubudehe ibifashijwemo n’abagiraneza b’abanyarwanda muri ibibihe bisoza umwaka wa 2021 n’ibitangira umwaka wa 2022.

Iyi gahunda yiswe CanaChallenge, bitaganyijwe ko izatwara miliyari imwe na miliyoni 150 z’amafaraga y’u Rwanda. Akabakaba 90% muriyo ni ukuvuga miliyari ikazatangwa na Banki y’u Rwanda itsura amajyambere aburaho akaba ariyo iyi banki isaba abanyarwanda kuyatanga mu gikorwa cy’ubugira neza.

Igihozo Lilian Uwera, ushinzwe imishinga yihariye muri BRD avuga kuri iki gikorwa agira ati: “Kugura uyu murasire ufite amatara 3, itoroshi n’aho bacomeka telefoni wishyura amafaranga 115,000 ariko muri ibi bihe BRD yahisemo gufasha abanyarwanda bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kubona amashanyarazi ifatanyije n’abagiraneza b’Abanyarwanda. Turifuza gufasha abaturage bagera ku 10,000 aho buri muntu BRD izamutangira ibihumbi 100, ibihumbi 15 bisigaye bigatangwa n’Abanyarwanda bafite umutima wo gufasha.”

Akomeza avuga ko kugira uruhare muri iki gikorwa ari igikorwa cy’ubugira neza kinafasha mu iterambere ry’Igihugu.

Alida Ikuzwe ushinzwe ibikorwa by’ingufu muri BRD, avuga ko iki gikorwa kigomba guhera mu bakozi ba BRD.

“ Gukusanya aya mafaranga birahera mu bakozi ba BRD, igikorwa cyo gukusanya amafaranga cyaratangiye tuzacanira abaturage bambere mu cyumweru gitaha dukoresheje amafaranga azatangwa n’abakozi ba BRD. Gukosanya amafaranga yo gucanira abaturage bizakomereza mu bandi baturage n’ibigo bikomeye biri mu Rwanda.” Muri iki gikorwa nta mubare ntarengwa ushaka gufasha asabwa.

Justin ndatabaye, umukozi muri BRD ushinzwe ishoramali nawe avuga ko iki gikorwa kizagerwaho cyane kuko nko mu bigo binini haba hari ingengo y’imari yahariwe ibikorwa byo gufasha abaturage (Corporate social responsibilities).

“Kuri iyo ngengo y’imari ikigo gikuyeho nka miliyoni 5 zo gufasha aba bantu gucanirwa ntacyo byahindura ku bukungu bwacyo, ni ugufasha abavandimwe bacu, ababyeyi bacu n’abandi bakiri mu mwijima.”

Abashaka kugira uruhare muri iki gikorwa cy’ubugiraneza bazacisha ubufasha bwabo kuri kode ya Mobile money (momo pay), kode ya Airtel money na konti ya banki bigeye gushyirwa ahagaragara. Iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye kubona amashanyarazi kizatangirana n’amafaranga azaba yabonetse ku wa 15 Mutarama 22 gisozwe ku wa 15 werurwe 2022.

 Liliane Igihozo Uwera, ushinzwe imishinga yihariye muri BRD yizeye ko abanyarwanda benshi bazabona amashanyarazi bivuye ku bagiraneza

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere BRD, yinjiye muri iyi gahunda y’ubugiraneza nyuma yo kubona ko bishoboka ko Abanyarwanda bose bacanirwa binyuze ku ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba kuko ubu imaze gucanira abarenga ibihumbi 93 mu Mirenge 295. Iki gikorwa cyatwaye arenga miliyari 9 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe na Banki y’Isi muri gahunda ya Cana uhendukiwe.

Kuri ubu 67,1% by’Abanyarwanda nibo bafite amashanyarazi muribo 49% bakaba bakoresha aturuka ku muyoboro mugari mu gihe 18%, aribo bakoresha izindi ngufu zirimo n’izikomoka ku mirasire y’izuba.

Leta y’u  Rwanda yihaye intego yo kuba yahaye amashanyarazi abaturarwanda bose bitarenze mu mwaka wi 2024. Ibi bizagerwaho 52% by’Abanyarwanda bafite amashanyarazi akomoka ku muyoboro munini mu gihe 42% bazaba bakoresha amashanyarazi akomoka ku zindi ngufu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame arenze kuba umukuru w’Igihug n’abe umubyeyi wacyo -Apotre Mutabazi
Next articleIbyo Nsengimana w’umubavu TV yavuze kuri Kizito Mihigo, Rusesabagina na Idamange nibyo bimufunze

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here