Home Politike Brig Gen Nkubito yazamuwe mu ntera agirwa Major General

Brig Gen Nkubito yazamuwe mu ntera agirwa Major General

0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Brigadier Geneneral Eugène Nkubito, amuha ipeti rya Major General.

Brig Gen Nkubito amaze igihe ari Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Azamuwe mu ntera mu gihe hari amakuru ahamya ko agiye guhabwa inshingano zo guhuza ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ni ukuvuga Ingabo na Polisi by’u Rwanda.

Ni inshingano zisanganywe Gen Maj Innocent Kabandana wungirije Umugaba w’Ingabo za Mozambique ziri muri uru rugamba.

Muri ibyo bikorwa, bivugwa ko azaba afatanyije na Brig Gen Frank Mutembe uzahabwa inshingano zo kuyobora urugamba, agakorera mu ngata Brig Gen Pascal Muhizi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKenya: Komisiyo y’amatora yacitsemo ibice bibiri
Next articleIbarura rusange: Ku ikubitiro Perezida Kagame yabaruwe n’umuyobozi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here