Home Imyidagaduro Bruce Melodie nawe yahagaritse ibitaramo yari afite i Burundi

Bruce Melodie nawe yahagaritse ibitaramo yari afite i Burundi

0

Umuhanzi Nyarwanda ugezweho, Bruce Melodie amaze gutangaza ko asubitse ibitaramo yari afite mu gihugu cy’Uburundi mu kwezi gutaha kwa Kanama 2021.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, Bruce Melodie yasabye Abarundi kwihanganira ko ibitaramo bye bisubitswe akaba azabisubukura ku yandi mataliki ataratangaza.

N’ubwo atatangaje impamvu y’isubikwa ry’ibitaramo bye benshi babihuza n’amagambo ya minisitiri w’umutekano mu Burundi, Ndirakobica Gervais uzwi cyane nka Ndakugarika ukumira abahanzi b’abanyarwanda mu Burundi.

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo hatangiye gucicikana amashushi Minisitiri Ndirakobuca avuga ko atakwmerera abahanzi b’abanyarwanda bajya gucuranga mu burudni kandi mu Rwanda nta bitaramo byemewe.

abahanzi b’abanyarwanda Israel Mbonyi, na Bruce Melodie nibo bari bafite ibitaramo mu Burundi ku mataliki atandukanye mu kwezi gutaha.

Israel Mbonyi yagombaga gufasha Abarundi guhimbaza no kuramya Imana mu bitaramo bibiri kimwe kiri taliki ya 13 ikindi taliki ya 14 Kanama 2021 ari nabyo Minisitiri Ndirakobuca yahereyeho yamagana ibitaramo by’Abanyarwanda mu Burundi.

Ibitaramo bya bruce Melodie we byari biteganyijwe kuwa 28 n’uwa 29 Kanama uyu mwaka.

https://twitter.com/BruceMelodie/status/1421101276620800005
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKurwanira imitungo bikomeje kuzahaza umuryango
Next articleKing James na Shaddyboo batawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here