Home Ubutabera Bucyibaruta nabanze aburanishwe iby’indishyi bizaba biza –Ibuka Nyamagabe

Bucyibaruta nabanze aburanishwe iby’indishyi bizaba biza –Ibuka Nyamagabe

0

Kuva kuri uyu wa mbere taliki ya 9 Gicura 2022, i  Paris mu gihugu cy’Ubufaransa hatangiye kuburanishwa urubanza rwa Bucyibaruta Laurent wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse Jeneoside b’aho yayoboraga bishimiye ko agiye kuburanishwa n’ubwo ibijyanye n’indishyi batabyizeye.

Remy Kamugire ni umuyobozi wa Ibuka wungirije mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ibijyanye no kubona indishyi ku barokotse Jenoside bikirimo imbogamizi ariko ko bishimiye ko Bucyibaruta agiye kuburana. “Indishyi ni kimwe mu bigize ubutabera bwuzuye  ariko usanga bamwe mu bahamwa n’ibyaha bavuga ko nta mitungo bafite  ariko ubu reka tubanze tubone ubutabera bw’abantu bacu twabuze ibindi bizaza nyuma, icyo dushaka ni uko abantu bagomba kubanza guhanirwa ibyaha bakoze byo kumena amaraso y’abavandimwe bacu, ababyeyi, n’inshuti.”

Kamugire akomeza avuga ko urubanza nk’uru rwa Bucyibaruta rutanga icyizere ko n’abandi batarafatwa ari ikibazo cy’igihe. “Kuba hari abantu baburanira hanze hakaba n’abandi bazanwa  kuburanira mu Rwanda Leta yabigizemo uruhare bivuze ko bitinde bitebuke  buri wese wagize uruhare muri Jenoside n’ubwo hashize imyaka 28 ubutabera buzaboneka.”

Ibizava mu rubanza rwa Bucyibaruta muri uru rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa nibyo bizashingirwaho n’abaregera indishyi z’akababaro nkuko bisanzwe bigenda mu mategeko.

Bucyibaruta agiye kuburana mu gihe hakivugwa ibibazo by’indishyi ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi bikigaragara haba ku bazitsindiye mu nkiko gacaca n’abazitsindiye mu nkiko zisanzwe haba iz’imbere mu gihugu no hanze.

Umuyobozi wa serivisi zishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Urujeni Martine, avuga ko ngengo y’imari y’uyu7 mwaka 2021-2022 harimo umuhigo wo kurangiza imanza zose zaciwe n’inkiko gacaca, ariko bakaba bagiye guhera ku gikorwa cyo kongera kubarura urubanza ku rundi bareba n’imbogamizi zifite. Yagize ati “Ubu hagezweho icyiciro cyo kuvuga ngo za zindi zujuje ibisabwa nta mpamvu n’imwe twakagombye kuba tukizifite zakagombye kuba zararangiye kandi niyo gahunda iriho, ubu mu mihigo Uturere dufite harimo kurangiza izi manza zaciwe n’inkiko gacaca kandi ni cyo gikorwa barimo ariko bakagifatanya no kubarura izitujuje ibisabwa.”

Bucyibaruta mu gihe cya jenoside yaboraga perefegitura ya Gikongoro, bamwe mu baturage bavuga ko batigeze bamubona yica umuntu ariko ko yicishije imbaraga za politki yari afite nk’aho yashishikarizaga abahutu kwica abatutsi agira ati: “Iyo umuntu yegeranyije urwiri ararutwika ntihagire na ruke rusigara.”

Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’ubumwe bw’Abanyarwanda abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter avuga ko Bucyibaruta Laurent Perefegitura yari ayoboye yaguyemo abatutsi barenga ibihumbi 150. Abenshi bakaba baraguye mu duce twa Kibeho, Muganza, Musebeya, Munini, Mata, Gasarenda, Kitabi, Mbuga, Mushubi, Murambi, Cyanika, Maheresho, Kirambi, Kaduha na Musange.

Bucyibaruta abimburira abandi ku rutonde rwa baruharwa mu kurimbura abatutsi mu cyahoze ari Gikongoro
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleurubanza rwa urubanza rwa Micomyiza Jean Paul rwasubitswe
Next articleWater kiosks plug gendered effects of climate change
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here