Home Ubutabera Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro yakatiwe gufungwa imyaka 20

Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro yakatiwe gufungwa imyaka 20

0

Bucyibaruta Laurent wari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro yahimijwe uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Urubanza rwa Bucyibaruta rumaze igihe rubaranishirizwa mu Gihugu cy’Ubufaransa aho yari asanzwe atuye.

Ni urubanza rwagaragayemo abatangabuhamya batandukanye barimo na Dr. Bizimana Jean Damascene, usanzwe ari umushakashatsi kuri Jenoside akaba na minsitiri w’ubumwe n’ubureremboneragihugu mu Rwanda.

Dr. Bizimana yatanze ubuhamya bushinja Bucyibaruta Laurent.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye urukiko guhanisha igifungo cya burundu Bucyibaruta Laurent, buvuga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’abatutsi ahantu hatandukanye muri Gikongoro.

Bucyibaruta n’abamwunganira bisobanuye bavuga ko ntacyo bari gukora ngo bakize abatutsi bicwaga kuko ntabushobozi Bucyibaruta yari afite bwo kubarokora.

Gusa Bucyibaruta anumvikana mu rukiko yicuza kuba ataragize abatutsi arokora muri perefegitura yari abereye umuyobozi.

Ku byaha byakorewe kuri  paruwasi ya Kibeho Laurent Bucyibaruta yagizwe umwere ku byaha byose byahakorewe yashinjwaga kubigiramo uruhare

Kuri ETO Murambi, paruwasi ya Cyanika na Kaduha, Laurent Bucyibaruta yahamijwe ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cya jenoside kandi akaba n’icyitso mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Yanahamijwe kandi ubufatanyacyaha kuri bariyeri zitandukanye ziciweho abatutsi muri Gikongoro. Gusa ku  bwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri gereza ya Gikongoro, Bucyibaruta urukiko rwasanze nta ruhare yabugizemo.

Bucyibaruta yahamijwe ubufatanyacyaha ku bwicanyi bwakorewe Abatutsi ku ishuri Marie-Merci rya KIBEHO.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAngola: Dos Santos ntiyarozwe, ahazashyingurwa umurambowe hateje impaka
Next articleRDC: Hishwe abantu benshi abandi batwikwa ari bazima
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here