Home Ubutabera Bumwe mu buhamya mu rubanza rwa Muhayimana barashidikanywaho

Bumwe mu buhamya mu rubanza rwa Muhayimana barashidikanywaho

0

Abatangabuhamya mu rubanza rw’umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa ruri kubera mu Mujyi wa Paris, Muhayimana Claude , ntibatanga ubuhamya mu buryo bunoze nkuko byemezwa na Me. Andre Martin Karongozi uhagarariye rubanda muri uru rubanza kuko avuga ko bamwe mu batangabuhamya badasubiza neza ibibazo bya ngombwa abandi bakanga kuvuga ibikenewe n’urukiko.

Uyu munaymategeko asobanura ko bamwe muri aba batangabuhamya babiterwa n’uko bari mu zabukuru abandi bakabiterwa no gutinya kubazwa ibibazo bikomeye n’urukiko, uburwayi butuma batumva neza n’ibindi.

Me Andre Martin Karongozi ati: “ Hari bamwe mu batangabuhamya batibuka n’amazina yabo, abafite uburwayi butuma batumva neza, abashaje cyane hari n’abandi banze kurahirira urukiko ko bazabazwa ibyo bavuze byose muri uru rubanza hari n’abandi babeshye urukiko ku bushake kuko hari ibindi bibazo batashakaga kubazwa n’abacamanza.”

Me Karongozi akomeza atanga urugero rw’umwe mu batangabuhamya watangaje urukiko, ati: “ Hari umutangabuhamya umucamanza yabajije niba koko umugore we yari umututsikazi maze amusubiza ko we nk’umuyoboke w’idini ya isilamu batita ku bintu by’amoko.”

Me Karongozi avuga ko hari inzobere z’abanyamategeko zigiye gutangira kwita kuri aba batangabuhamya zireba agaciro n’uburemere bw’ubuhamya bwabo muri ururubanza.

“Nta kibazo kinini gihari kuko abacamanza bitandukanye muri uru rubanza bazicara barebe ibyingenzi mu byavuzwe n’abatangabuhamya, hari ibyo bavuze bifatika n’ubwo hari ahandi bageraga ukumva bataye umurongo w’ibyo bavugaga.”

Ku buryo butunguranye kuva urukiko rwatangira kumva abatangabuhamya mu byumweru bibiri bishize hagarutswe ku mujandarume (polisi) witwa Mwafurika wapfuye Muri Jenoside.

Ababatangabuhamya bavuga ko Mwafurika yari mu bagabye ibitero ku batutsi mu misozi ya Karongi mu cyahoze ari Kibuye, abatutsi bagerageje kwirwanaho  Mwafurika wari mu mabashakaga kubica ahasiga ubuzima.

“ Muri uku kwirwanaho kw’Abatutsi bigatuma umupolisi ahasiga ubuzima byateye umujinya abicanyi basubira inyuma kujya gutegura ikindi gitero simusiga ku batutsi aho bazanye intwaro zitandukanye zirimo na gerenade”

“Gusa hari n’ibivugwa ko ababicanyi nyuma yuko Mwafurika apfuye batigeze basubira inyuma ahubwo ko basigaye bavuga ko muri abo batutsi birwanagaho harimo n’abasirikare ba RPA/RPF Inkotanyi.” Me Karongozi akomeza avuga ko hari ibintu bishya biri kugenda bimenyekana ubu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kumva abatangubuhamya muri uru rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu rubanza rwa Mpayaimana Claude biragenda bigana ku musozo kuko nta gihindutse uru rubanza ruzasozwa ku wa 17 Ukoboza 2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Patrick Nyamvumba ukiri gukorwaho iperereza yasimbujwe
Next articleRwandans urged to overcome COVID-19 rumors and get vaccinated

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here