Home Amakuru Burkina Fasso: Compaore yahamijwe uruhare mu iyicwa rya Thomas Sankara

Burkina Fasso: Compaore yahamijwe uruhare mu iyicwa rya Thomas Sankara

0

Urukiko rwa gisirikare muri Burkinafaso rwakatiye uwahoze ari Perezida Blaise Compaore igifungo cya burundu kubera ubufatanyacyaha mu iyicwa ry’uwamubanjirije Thomas Sankara mu mwaka wi 1987.

Compaore uri mu buhungiro muri Cote d’Ivoir, yaburanishijwe adahari.

Uwahoze ari umuyobozi w’umutekano, Hyacinthe Kafando, na we yakatiwe igifungo cya burundu.

Bwana Sankara, impinduramatwara ya Marxiste, yarashwe n’itsinda ry’abantu bitwaje imbunda mu murwa mukuru, Ouagadougou mu 1987.

Compaore yahise amusimbura ategeka igihugu imyaka 27 mbere yo kwirukanwa muri 2014.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleWari uziko hari umubare ntarengwa w’ibiceri mu kwishyurana
Next articleFrom Trash to Bags; Ugandan startup tackling plastic waste
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here