Home Uncategorized Burkinafaso: Perezida Kaboré ni nawe minisitiri w’ingabo

Burkinafaso: Perezida Kaboré ni nawe minisitiri w’ingabo

0

Kuri uyu wa gatatu, Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, yatangiye imirimo ye nka minisitiri w’ingabo w’igihugu mu ivugurura rya guverinoma yaraye akoze.

Perezida azafashwa muri kuri uwo mwanya na Col Maj Barthélémy Simporé, nk’uko iteka rya perezida ribiteganya.

Bibaye nyuma y’iminsi itatu Perezida Kaboré asabye abatavuga rumwe na leta gusubika imyigaragambyo iteganijwe ku ya 3 n’iya 4 Nyakanga.

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko iyi myigaragambyo igamije guha icyubahiro abahohotewe ndetse no kwamagana uburyo guverinoma ikemura ibibazo by’ihohoterwa ry’imitwe y’intagodwa z’abayisilamu muri iki gihugu.

Basabye ko Minisitiri w’intebe Christophe Dabiré na Minisitiri w’ingabo, Chériff Sy yegura.

Ku ya 4 Kamena abakekwaho kuba abajihadiste bagabye igitero i Solhan mu karere k’amajyaruguru y’iburasirazuba gihitana abantu barenga 130. Bifatwa nk’igitero cyahitanye abantu benshi muri Burkinafaso kuva muri Mata 2015.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmasezerano ya Lionel Messi muri Barcelona yarangiye
Next articleJean Claude Iyamuremye yakatiwe gufungwa imyaka 25
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here