Home Amakuru Burundi: Abadepite bemeje ko umunsi Pierre Nkurunziza yapfiriyeho uba ikiruhuko

Burundi: Abadepite bemeje ko umunsi Pierre Nkurunziza yapfiriyeho uba ikiruhuko

0

Inteko ishingamategeko y’u Burundi yemeje ishyirwaho ry’umusi mukuru wahariwe Imboneza mu gukunda igihugu, umunsi uzajya wizihizwa ku italiki Nyakwigendera Pierre Nkurunziza yitabiyeho Imana.

Uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka itariki 8 Kamena kandi ube umunsi w’ikiruhuko.

Uwo musi uhurirana n’igihe uwahoze ayoboye igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza, yitabiyeho Imana.

Kugeza ubu, nyakwigendera Pierre Nkurunziza akaba ari we wambere umaze guhabwa icyo cyubahiro cyo kwitwa Imboneza mu gukunda igihugu.

Pierre Nkurunziza yayoboye Uburundi imyaka 15, kuko yatangiye kubuyobora muri 2005 yitaba Imana muri 2020 amaza gutanga ubutegetsi kuko atiyamamaje mu matora aheruka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTom Byabagamba yagabanyirijwe ibihano
Next articleOmega Car na Alpha Express barasaba Rusesabagina nabo bareganwa arenga miliyari
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here