Home Ubutabera Burundi: Generali Niyombare mu barenga 30 bakatiwe kubera ‘coup’ ya 2015

Burundi: Generali Niyombare mu barenga 30 bakatiwe kubera ‘coup’ ya 2015

0

Abantu basaga 30 barimo abasirikare, abanyapolitike, abanyamakuru, aba sosiyete sivile n’uwari umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, batangarijwe ko bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rw’ikirenga rwo mu Burundi.

ibi byemezwa n’inyandiko y’urukiko ibimenyesha yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, itegaka ko imitungo yabo izagurishwa kugira ngo hishyurwe agera kuri miliyari 1.5 y’amarundi (ni hafi $780,000) ku bangirijwe, barimo n’ishyaka CNDD-FDD riyoboye igihugu.

Muri iyo nyandiko y’urukiko harimo ko muri abo bakatiwe harimo abari abasirikare bakuru nka Jenerali Godefroid Niyombare uwari ukuriye umugambi waburijwemo wo guhirika uwari Perezida Pierre Nkurunziza mu kwa kane 2015.

Abandi barimo; Gaciyubwenge Potien wari minisitiri w’ingabo, Jenerali Guillaume Nabindika, Jenerali Leonard Ngendakumana, Col Habarugira Philbert, Col Ntiranyibagira Jeremie n’abandi…

Mu banyapolitiki harimo; Leonidas Hatungimana wahoze ari umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Bernard Busokoza wigeze kuba visi prezida, Moise Bucumi uri mu bashinze CNDD-FDD wahoze ari minisitiri w’ingufu, Minani Jean wabaye umukuru w’ishyaka Sahwanya Frodebu Nyakuri, Onesime Nduwimana wigeze kuba muri CNNDD-FDD, ubu ni umunyamabanga w’ihuriro CNARED na Alexis Sinduhije wari umunyamakuru ubu ukuriye ishyaka MSD.

Mu banyamakuru cyangwa abari abanyamakuru, harimo; Muhozi Innocent, Habyarimana Arcade, Rugurika Bob, Niyonkuru Gilbert, Nduwimana Patrick, Mitabaro Patrick na Niyuhire Anne. Harimo kandi abo muri sosiyete sivile nka Marguerite Barankitse washinze ishyirahamwe rifasha Maison Sharom na Pacifique Nininahazwe impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, n’abandi.

Onesime Nduwimana, akaba umwe mu bakatiwe, yabwiye BBC ko imanza zidacibwa kuriya. Ati “Urubanza umuntu ataburanye, urubanza rw’ikivunga, ruterekana uruhara rw’umwe umwe, si urubanza ni ugwango gusa.”

Uyu Nduwimana mu 2003 wabaye minisitiri w’itumanaho n’umuvugizi wa leta ari mu ishyaka CNDD-FDD, avuga ko uru rubanza rwahishwe ari gahunda ya politique ifatwa n’agatsiko k’abantu bagahereza abacamanza ngo shyiraho umukono.”

Undi wakatiwe gufungwa burundu Rugurika Bob, yatangaje kuri Twitter ko uru rubanza ruhishe rugaragaza kuburizwamo kw’ikintu cyose gishaka gufungura urubuga rwa politiki mu Burundi”.

Abajijwe niba bazajurira n’aho bazabikorera, Onesime Nduwimana yavuze ko nubwo bigoye batazabireka uko.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHave lockdowns worked or just hurt economy
Next articleUmuyobozi wa Gereza ya Kigali iba i Mageragere yatawe muri yombi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here